skol
fortebet

Radio asize ahuye na Mushiki we w’umunyarwandakazi

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2018

Sponsored Ad

Mowzey Radio, umuririmbyi rurangiranwa witabye Imana ku wa 01 Gashyantare, 2018 agashengura imitima ya benshi atabarutse yarabanje gukora uko ashoboye kose amenyana na mushiki we w’umunyarwandakazi batanye afite imyaka 5 y’amavuko.
Uyu muhanzi yasize intimba mu mutima ya benshi.Yashinguwe yambitswe imyenda ya Gisirikare nk’icyubahiro cy’uko yari nk’umusirikare mu rugamba rw’umuziki.Yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu ku ivuko aho Nyirakuru atuye.
Yaherekejwe na bamwe bagiye bakorana umuziki, (...)

Sponsored Ad

Mowzey Radio, umuririmbyi rurangiranwa witabye Imana ku wa 01 Gashyantare, 2018 agashengura imitima ya benshi atabarutse yarabanje gukora uko ashoboye kose amenyana na mushiki we w’umunyarwandakazi batanye afite imyaka 5 y’amavuko.

Uyu muhanzi yasize intimba mu mutima ya benshi.Yashinguwe yambitswe imyenda ya Gisirikare nk’icyubahiro cy’uko yari nk’umusirikare mu rugamba rw’umuziki.Yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu ku ivuko aho Nyirakuru atuye.

Yaherekejwe na bamwe bagiye bakorana umuziki, abajyanama be,abanyacyubahiro batandukanye kugeza ku mufana w’itsinda rya Good Life yari ahuriyemo na mugenzi we Weasel.Muyoboke Alexis uri mu gihugu cya Uganda aho yitabiriye umuhango wo gushyingura uyu muhanzi wari inshuti magara yabwiye KT Radio ko mu myaka ishize Radio yageze mu Rwanda ashakisha mushiki we yari yabwiwe ko yiga I Kigali.

Radio yashyinguwe yambaye imyenda ya Gisirikare

Alexis avuga ko yatunguwe n’uburyo Radio yabagamo, ngo ni umuntu wahoranaga akanyamuneza kandi yishimiye buri wese uwo azi n’uwo atazi.Ngo Radio yitabaje inshuti ze bari mu Rwanda binjira muri gahunda yo gushakisha mushiki we w’umunyarwanda wamusize afite imyaka 5 y’amavuko bongera guhura agejeje imyaka 25 y’amavuko.

Mu kiganiro na NTV, mushiki we yari asanzwe arihira Kaminuza ya Makerere yatangaje ko abuze umuvandimwe kandi ko atazongera kumva rya jwi ryiza yakundaga ku mva mu matwi ye.N’agahinda kenshi amarira azenga mu maso yavuze adafite byinshi yavuga kuri musaza we kuko yamubereye byose aho ise ubabyara atari ari dore ko yatabarutse.

By’umwihariko Muyoboke anibuka uko Radio yajyaga asura abavandimwe be (ba Muyoboke) bari mu Uganda agatungurwa n’amafoto yabo yayashyize ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga.Ngo yamumenye ubwo yigaga muri Makerere University.

Kugeza ubu bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Radio batangiye gutabwa muri yombi, hari amakuru avuga ko ari akagambane uyu muhanzi yakorewe kuko ngo ubwo yari asohotse mu kabari nyir’akabari ubwe yibwiriye ushinzwe umutekano (Bouncers) gukubita Radio ari nabyo byavuyemo intandaro y’urupfu rwe dore ko yakubise umutwe kuri pavamo akagezwa kwa muganga yaviriyemo imbere.

Mu muhango wo kumushingura,Mbabazi Liliane babyaranye abana babiri yavuze ko ‘babuze umuntu ukomeye ndetse by’umwihariko akaba ari umuhanzi w’ibihe byose’.

Yagize ati “Ni akababaro gakomeye, twabuze inshuti, twabuze umubyeyi kandi wari umuhanzi w’ibihe byose. Ndashimira umuntu wese wabanye natwe muri ibi bihe bikomeye.”

Umuzungukazi wabyaranye na Radio ndetse na Mbabazi Liliane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa