Radio wakoranye indirimbo na Tom Close yitabye Imana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 1 February 2018 Yasuwe: 1777

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare,2018 nibwo umuririmbyi Moses Nakintije Sekibooga wamenyekanye mu itsinda rya Good Life nka Mozey Radio yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abantu Polisi Uganda ikomeje gushakisha.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye ahagana saa 08:15, bitangajwe n’umuryango we, yaguye mu bitaro b’i Kampala (Case Hospital). Umwe wo mu muryango we wa hafi, yagize ati “Yego, Radio yagiye, apfuye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri (06:00),… barimo gutegura kujyana umurambo we mu bitaro bya Mulago (Mulago Hospital)."

Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2018, nibwo Mowzey Radio yakubitiwe mu kabari, mu gake ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala, yakubise umutwe kumakaro ubwo yagerageza kwitabara ahita ajyanwa mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Televiziyo NTV ya Uganda yatangaje ko uyu muhanzi yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi.Mozey Radio yakoraga umuziki afatanyije na mugenzi we Weasel, uyu Weasel akaba ari murumuna wa Jose Chameleon ndetse bavukana n’umuhanzi Pallaso.

Yari amaze hafi icyumweru n’umunsi muri koma nyuma yo guhabwa ubutabazi bwihuse,yari afite abana benshi yabyaye barimo n’abo yabyaranye n’umuhanzikazi Liliane Mbabazi.

Mu myaka yatambutse iri tsinda [GoodLife] ryakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo n’umunyarwanda Tom Close mu ndirimbo bise ‘Mama’.

Uwo ni Radio na Weasel

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble love celeste pacific

    Imana imuhe iruhuko ridashira

    3 months ago
  • chat_bubble kunda

    Yarumuntu mwiza imirimo ye myiza yamuherekeje
    Kuba yatekerezaga ku ipfubyi nikintu kingenzi cne Imana Imwakire mubayo

    3 months ago
  • chat_bubble nizaniyibyiza anastase

    birababaje imana imwakire mubayo namukundaga cyaneee

    3 months ago

Inzindi nkuru

Mu mafoto reba urutonde rw’abakobwa 10 b’ibyamamare babi kurusha abanda ku...

Ubwiza si ingenzi cyane mu murimo wose waba ukora mugihe ufite impano,...
20 May 2018 Yasuwe: 1442 0

Pasiteri yafashwe akuriramo inda umukobwa w’ imyaka 10 yayiteye...

Pasiteri witwa Micheal yakubiswe nk’iz’akabwana ndetse ahita ajyanwa kuri...
20 May 2018 Yasuwe: 1904 0

Umugore yarumye umukobwa urutoki arukuraho amuziza kumutwara umugabo...

Umugore witwa Khadijat Abdulsalam yarwanye na Barakat Olanrewaju amuca...
20 May 2018 Yasuwe: 2048 0

Imodoka yataye umuhanda yikubita muri ruhurura [ AMAFOTO]

Umugabo yananiwe kuyobora imodoka yisanga yageze muri ruhurura.
20 May 2018 Yasuwe: 1933 0

Urutonde rw’ indirimbo 10 z’ ibihe byose zikunzwe cyane mu Isi

Uru rutonde rwakozwe hashingiwe kuko indirimbo yakiriwe n’ abakunzi b’...
19 May 2018 Yasuwe: 2347 0

Zari yatangaje ubuhemu adashobora gukorera Diamond kubera abana...

Zari yavuze ko adashobora kujyana Diamond mu nkiko kubera kutita ku bana...
19 May 2018 Yasuwe: 4227 0