skol
fortebet

Radio&Weasel birukanye umujyanama bari bamaranye imyaka 3

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Itsinda rikomeye ry’abanyamuziki Radio &Weasel bo mu gihugu cya Uganda bamaze gutangaza y’uko birukanye burundu uwari umujyanama w’abo bari bamaranye imyaka itatu bakorana.
Radio&Weasel ni abahanzi bakomeye bubatse izina muri Afurika y’Iburasirazuba, bafite indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi.Uyu mujyanama wirukanwe ni umwe muri batatu bari basanzwe bakoresha.
Banditse kuri instagram basobanura ko uwari umujyanama wabo batagikorana.Bati “Uyu muntu (umujyanama) ntakiri umukozi wa (...)

Sponsored Ad

Itsinda rikomeye ry’abanyamuziki Radio &Weasel bo mu gihugu cya Uganda bamaze gutangaza y’uko birukanye burundu uwari umujyanama w’abo bari bamaranye imyaka itatu bakorana.

Radio&Weasel ni abahanzi bakomeye bubatse izina muri Afurika y’Iburasirazuba, bafite indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi.Uyu mujyanama wirukanwe ni umwe muri batatu bari basanzwe bakoresha.

Banditse kuri instagram basobanura ko uwari umujyanama wabo batagikorana.Bati “Uyu muntu (umujyanama) ntakiri umukozi wa Goodlyfe Magic Limited(kompanyi y’ubucuruzi bahuriyemo). Umuntu wese uzakorana n’uyu twavuze , Labeja Lawrence azamenye ko akorana na we ku giti cye atari Radio&Weasel bari gukorana.”

Basobanuye ko batagikorana na Lawrence bashinja kubatwara amafaranga

Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyavuganye n’umwe mu inshuti z’abo ahamya ko Radio na Weasel bashwanye n’uyu mujyanama nyuma y’uko bamushinjije kubiba no kubatwara amafaranga.

Bivugwa ko ngo yaba yaribye iri tsinda amafaranga agera kuri miliyoni y’amashilingi ya Uganda mu gitaramo.

Labeja Lawrence wirukanywe yatangiye gukorana bya hafi na Goodlyfe mu mwaka wa 2014, nyuma yo gutandukana na Bobi Wine.Yakoranaga n’abo (Goodlyfe) nk’ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi (Business Manager).

Radio na Weasel basigaranye abajyanama 2 bari gukorana barimo Chagga Geoffrey(ubanza haruguru) na Emma Carlos(hasi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa