skol
fortebet

Radio ya Diamond Platnumz yahawe igihano

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Radio ikorera muri Tanzanie yashinzwe n’ikimenyabose, umuhanzi Diamond Platnumz yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo kwica amategeko n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru muri Tanzanie biyiviramo guhagarikwa icyumweru cyose idakora.

Sponsored Ad

Wasafi FM yahagaritswe icyigo gishinzwe itumanaho muri Tanzanie (Tanzanie Communication Regulatory Authority) iminsi irindwi nyuma yo gutambutsa mu kirere amajwi avuga ibintu by’urukozasoni,Radio ikaba yahagaritswe kuri uyu wa gatanu nyuma y’uko ishinzwe gutukana bityo ikazongera kwemererwa gukora ku wa 19 Nzeri 2020, kuko ibihano byayo bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku munsi w’ejo ku wa 12 Nzeri 2020.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’itumanaho muri Tanzanie Bwana James Kilaba Wasafi FM yahagaritswe ibiganiro byatambutse ku 1 Kanama , biba mu masaha yo guhera saa kumi n’imwe kugeza saa mbiri z’umugoroba, kimwe cyitwa Switch ikindi cyikitwa Mashamsam, abanyamakuru bakoraga ibyo biganiro bakaba barakoresheje ururimi rutukana ubwo barimo gukora ibyo biganiro, bikaba binyuranije n’amabwiriza yabahaye ububasha bwo gukora.

Mbere y’uko Radio ifunga yategetswe kandi gusaba imbabazi abayikurikira ubundi igafunga icyumweru ikazabona kongera gukora nyuma yako , Radio ya Diamond Platnumz ifunze nyuma y’aho hafunzwe ibindi bitangazamakuru bya Cloud FM na Cloud TV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa