skol
fortebet

Ragga Dee nyuma y’imyaka 2 agizwe ambasaderi agiye gukorera igitaramo i Kigali

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Ragga Dee wagizwe ambasaderi w’ wa Uganda mu Burundi ategerejwe i Kigali mu gitaramo cy’ urwenya kizaba taliki ya 1 Nyakanga 2018.

Sponsored Ad

Umuhanzi Daniel Kazibwe uzwi nka Ragga Dee wamamaye muri Uganda ndetse akanakundwa cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane zirimo “Ndigida”, “Oyagala Cash” n’izindi. Yatumiwe mu gitaramo cy’ urwenya kiswe Seka Live kizabera muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abandi banyarwenya batandukanye barimo Nkusi Arthur wateguye iki gitaramo Pablo Kimuli na mugenzi we Alex Muhangi uzwiho gusetsa cyane ndetse n’abandi .

Twakwibutsa ko Ragga Dee Muri Mata 2016, aribwo yatsinzwe amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi, inshingano yahawe na Perezida Museveni basanzwe buzura cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa