skol
fortebet

Raquel Murillo wakunzwe muri La Casa de Papel yanduye Coronavirus

Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Itziar Ituño Martínez wamenyekanye muri Filimi ya La Casa de Papel yakunzwe na benshi mu Rwanda no ku isi yitwa Raquel Murillo, yamaze gutangaza ko yasanganwe icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi ku isi.

Sponsored Ad

Uyu Raquel Murillo waje kwitwa Lisbonne muri Filime y’uruhererekane ya La Casa de Papel,yatangarije kuri Instagram ye ko na we yamaze gufatwa n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Abinyujije kuri Instagram yagize ati " Kuva ku wa gatanu ushize, mfite ibimenyetso bya Coronavirus. Uyu munsi nibwo twabonye ibisubizo by’abaganga byemeza ko ari Coronavirus. Ntabwo merewe nabi, meze neza."

Itziar Ituño Martínez w’imyaka 45 y’amavuko,yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakunzi be bamwihanganisha ndetse banamwifuriza gukira vuba.

Raquel Murillo ni umwe mu bakinnyi b’ibanze muri ‘Saison’ ya La Casa de Papel yo muri Espagne ikunzwe cyane hirya no hino ku isi kubera ubuhanga buyirimo.

Iyi filimi yiganjemo ubujura bw’amafaranga muri banki nkuru y’igihugu,igaragaza uyu Raquel ari umupolisi ukomeye ukurikirana aba bajura ariko nyuma aza gukundana atabizi n’umujura mukuru uba witwa “Professor”

La Casa de Papel cyangwa ‘Money Heist’ niyo filimi yakunzwe na benshi cyane kuri Netflix itari mu cyongereza cyane ko igice cyayo cya gatatu cyarebwe n’abasaga miliyoni 34 ku Isi yose mu minsi irindwi gusa kigiye hanze.Igice cya kane cya La Casa de Papel kizasohoka kuwa 03 Mata uyu mwaka.

Itziar Ituño Martínez abaye undi mukinnyi wa filimi urwaye COVID-19 nyuma ya Tom Hanks na Idris Elba.

Igihugu cya Espagne kiza ku mwanya wa 4 mu bihugu birimo abantu benshi barwaye Covid -19,aho kuwa Kane hatangajwe ko abamaze kwandura ari 14,700.Abarenga 400 bamaze gupfa muri Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa