skol
fortebet

Rayvanny yaciye amarenga yo gusubirana n’umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore w’umuhanzi Rayvanny baheruka gushwana mu mezi atandatu ashize yamwoherereje ubutumwa bugaragaza ko hari icyo ashaka kumubwira ko umubano wabo bashobora kongera kumera neza mu gihe baba basubiranye dore banafitanye umwana.

Sponsored Ad

Rayvanny yoherereje ubutumwa umubyeyi w’umwana we maze bikekwa ko yaba ashaka ko bakongera bakabana nk’abantu bakundana “ndi kubona ko ibintu biri kugenda mu buryo dushobora gusubirana,ukaba wagaruka kubana nanjye, mu mikorerere yanjye tukongera kuba hamwe,” ni amagambo Rahyma yaririmbye mu mashusho yashyize kuri Instagram ayahereza umukunzi we Rayvanny.

Mu kwezi kw’Ukuboza mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 amagambo yagiye acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye ko Rayvany yaciye inyuma umugore we Fayhma, bikaza no kuba intandaro yo gutandukana kwabo. Icyo gihe Fayvanny yabujije abantu n’abafana b’umuhanzi Rayvanny kutitwaza ibibazo biri hagati yabo kutabyitwaza mu kugirira nabi abandi.

Ntabwo Rayvanny yacecetse ahubwo yasubije umuhanzi babyaranye ati “Narakubashye igihe cyose twari kumwe,nzi ko hari igihe twagiye dukoserezanya ariko tukanababarirana,iyo wambaraga nabi narabikubwiraga ugahindura,nubaha umuryango wanjye cyane, ndetse n’umunsi ufata umwanzuro wo kugenda ntabwo nigeze nkunenga,ndacyagukunda cyane muryango wanjye.” ubu ni ubumwa Rayvanny yageneye umukunzi we Rahyma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa