dnd

Rayvanny yahaye impano idasanzwe umusore wakoze indirimbo ye na Diamond izwi nka Tetema[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 May 2019 Yasuwe: 1464

Umuririmbyi Rayvanny wakoranye ndirimbo “Tetema” na Diamond Platnumz, yatunguye umusore witwa S2Kizzy wayibakoreye amuha impano y’imodoka.



Rayvanny usanzwe akorera umuziki we mu nzu ya Wasafi Classic Baby ya Diamond yahaye uyu musore imodoka ubwo bari mu kiganiro kimwe kuri Radio.

Rayvanny ubusanzwe witwa Raymond Shaban Mwakyusa yishimiye cyane umusaruro iyo ndirimbo yagize niko kwitura uri inyuma yabyo amuhemba amafaranga menshi ndetse amuha n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Mark X.

Ibi byabereye mu kiganiro gishya gica kuri Wasafi FM cyitwa Block99 ubwo uyu mu producer yari no mu byishimo byo kwizihiza isabukuru ye. Rayvanny ngo yamugeneye iyo modoka kuko yabonaga agorwa no kugera ku kazi kandi agakora neza.

S2Kizzy wakoze “Tetema” yahawe impano y’imodoka

Yifashishije imbuga nkoranyambaga,S2Kizzy yanditse ashimira ibyo yakorewe na Rayvanny ndetse na boss we Diamond nyuma yo kubakorera indirimbo ‘Tetema’ yakunzwe cyane avuga ko yatumye asarura amafaranga menshi cyane.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Tetema’, Rayvanny yanyishyuyeho miliyoni ebyiri n’igice, nyuma na Diamond Platnumz amaze kumva umudiho wayo anyoherereza izindi miliyoni ebyiri. Ni indirimbo yampaye amafaranga menshi cyane.”

Uyu musore ngo aba bahanzi banamwemereye kugumana uburenganzira bwose ku mudiho wa ‘Tetema’ ku buryo n’iyo wakorana na bo andi mashusho uburenganzira aba akibufiteho bituma yanakwinjiza andi mafaranga menshi arenga ayo yayikuyemo.

Mu buryo bw’amshusho iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 17 mu gihe cy’amezi abiri imaze ku rubuga rwa Youtube mu gihe Audio yayo imaze kumvwa n’abarenga miliyoni ebyiri.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwiraburakazi ukomoka muri Jamaica yegukanye ikamba rya Miss World...

Umunya Jamaica Toni-Ann Singh niwe wegukanye ikamba rya Miss World 2019...
15 December 2019 Yasuwe: 1718 0

Umunyarwandakazi Mukamwiza Yvette w’imyaka 20 niwe wegukanye ikamba rya...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu hambitswe ikamba umukobwa wahize abandi mu...
14 December 2019 Yasuwe: 3402 0

Zari yasuzuguye bikomeye Diamond uheruka kugurira umugore we ’Tanasha’...

Umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond Platnumz umwana yaguriye abana be...
13 December 2019 Yasuwe: 9493 1

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia wabaye Miss France yakomoje ku...

Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wabaye Miss France mu mwaka wa...
13 December 2019 Yasuwe: 2790 0

Umuhanzikazi w’umugande ’Keko’ yafatiwe ku ngufu muri Canada bigizwemo uruhare...

Keko Umunya-Canada ufite inkomoko yo mu gihugu cya Uganda yahishuye uburyo...
13 December 2019 Yasuwe: 5825 0

Abiraburakazi 4 bakoze amateka muri USA uyu mwaka[AMAFOTO]

Uyu mwaka wa 2019 wabaye uw’amahirwe gusa cyane ku bakobwa bafite uruhu...
12 December 2019 Yasuwe: 3450 0