skol
fortebet

Rayvanny yapfukamiye umukunzi wa Harmonize kubera ko yasakaje amashusho asoma umwana we

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava wamamaye ku izina rya Rayvanny yasabye imbabazi umukunzi wa Harmonize bari gukundana cyane muriyi minsi ya vuba nyuma yo gusakaza amashusho ku rubuga rwa instagram asoma umwane muto Paula.

Sponsored Ad

Kubera Paula afite ari munsi y’imyaka y’ubukure ntibyari byakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba bahanzi bombi ndetse n’umukinnyi wa filimi Kajala Masanja uri mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Harmonize, byavuzwe ko Rayvanny yagaragaje ubukure nyuma yo gusaba imbabazi kubera kwamamaza amashusho asomana na Paula umukobwa wa Kajala.

Aya mashusho yabonywe ku wa kane ushize n’ikinyamamakuru cyo muri Tanzanie nyuma y’uko Rayvanny yahuye na Paula ari kumwe na Hamisa Mobetto aho bari bagiye mu birori yahawe uruhusa na nyina Kajala waje gutungurwa no kubona hagaragara amashusho ari gusomana na Rayvanny.

Rayvanny yasabye imbabazi “rimwe na rimwe muri iyi si, dukora ibintu tubona ko ari byiza mu maso yacu cyangwa ari ubwana, twiyibagije ko hari abo bishobora kwangiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, reka mfate uyu mwanya nsabe imbabazi Kajala Frida n’abandi babyeyi bose nakomerekeje”.

Usibye kuba Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yasabye imbabazi Paula na mama we Kajala Frida yanashimiwe kuba yatekereje ku bandi babyeyi bakomerekejwe n’isakazamashusho ritavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzanie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa