skol
fortebet

RDB yateye utwatsi Senderi uyishinja gukoresha ibihangano bye mu nyungu zayo

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere [ RDB ] cyatangaje ko kitigeze gihonyora itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge, nk’uko byavuzwe n’umuhanzi Senderi.

Sponsored Ad

Tariki ya 7 Nzeri 2018 mu Kinigi mu karere ka Musanze haberaga umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 23, Senderi yifashishije Instagram agaragaza ko yishimiye kuba abaturage bishimiye indirimbo ze zirimo; Ntawabisenya ndeba (Nzabivuga). Gusa ko byari bikwiye ko RDB imutumira akaba ari we uririmba kuko ibihangano bye byakoreshejwe, kandi we inzara iri kumwica.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, RDB yavuze ko ibyatangajwe ko yahonyoye itegeko No 31-2009 ryo ku wa 26/10/ 2009 rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge habayemo kudasobanukirwa.

RDB yakomeje igaragaza ko muri biriya birori byo kwita izina yatanze isoko rirebana n’imyidagaduro, bityo ngo abari bafite iryo soko aribo bari bashinzwe kumenya ibirebana n’ibihangano n’indirimbo ziri bukoreshwe.

Itangazo ryagize riti “ Nk’uko biteganywa n’itegeko, RDB nk’uwari wahawe serivisi ntabwo ishobora kubazwa ibirebana no kwishyura nyir’ibihangano. Ahubwo n’inshingano z’uwatanze serivisi wanazihembewe kwishyura umuhanzi yacurangiye indirimbo.”

RDB yakomeje isobanura ko iyo iza kuba ariyo yari ishinzwe ibirebana n’imyidagaduro mu gihe cyo kwita izina, itari gusaba umuhanzi uburenganzira kuko ingingo ya 213 y’iri tegeko iteganya ko kuba indirimbo zaririmbwa n’abaturage mu birori nk’ibi, nta nyungu irebana n’ubucuruzi iba itegerejwemo.

Itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge rifite ingingo ivuga ko gukina cyangwa kuririmba igihangano mu ruhame byemeye bitagombeye uruhushya rw’umuhanzi cyangwa se itangwa ry’igihembo gihe cy’imihango ya Leta cyangwa y’amadini iyo gukina cyangwa kuririmba mu ruhame bitagamije inyungu z’ubucuruzi.

Byemewe kandi iyo ari ibikorwa by’ikigo cy’amashuri, igihangano kigomba kwerekwa gusa abakozi n’abanyeshuri cyangwa ababyeyi b’abanyeshuri, cyangwa se abandi bantu bafite aho bahuriye n’imirimo y’ikigo.

Ni mu gihe ingingo ya 200 mu gika cyayo cya ivuga ko umuhanzi w’igihangano ni we wenyine ufite uburenganzira bwo gukora cyangwa gutanga uruhushya rwo gukina cyangwa kuririmba igihangano cye mu ruhame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa