skol
fortebet

REB yavuze ku manota ya Miss Rwanda Naomie inahishura uko yagiye hanze agasakara ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yasakaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

REB ivuga ko abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ari bo bagira uruhare mu gushyira ayo manota ku karubanda kuko baba bazi imibare y’ibanga iranga buri munyeshuri n’ikigo. REB iboneraho gusaba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kwirinda ko iyo mibare n’ibimenyetso by’ibanga (index numbers) bijya ahagaragara.

Ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na REB batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Nyuma y’akanya gato amanota yari amaze asohotse, ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rwanditseho amanota ya Miss Nishimwe, yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bayivugaho amagambo atandukanye, abenshi bavuga ko yabonye amanota make cyane.

Nishimwe Naomie w’imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Iby’amanota yabonye byavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteramo urwenya, bamwe barayagaya, ariko abandi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Hari abandi banenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuko cyemerera abantu kureba amanota atari ayabo.

Ikigo REB kibinyujije kuri Twitter, cyitandukanyije n’ibyo bamwe bagishinja, kivuga ko kidashyira ku karubanda amanota ya buri munyeshuri ahabona ku buryo buri wese ayabona.

REB iti “Turasaba abanyeshuri n’ibigo kubika no gukoresha mu buryo bw’ibanga imibare y’ibanga iranga abanyeshuri.”

Umukozi wa REB ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Innocent Hagenimana, yabwiye KT Press ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo babasha kugera ku manota y’umunyeshuri ari kuri Internet bifashishije imibare y’ibanga iranga abanyeshuri kuko hari igihe baba bayizi.

Hagenimana yasobanuye ko hari igihe umunyeshuri aba atazi imibare y’ibanga iranga undi munyeshuri, ariko akagereranya (bitewe n’uko rimwe na rimwe iyo mibare iba ikurikirana), yawandika mu ikoranabuhanga akaba yahita agera ku manota y’undi munyeshuri.

Hagenimana ati “Kuba yaramaze kuba icyamamare, inshuti ze cyangwa abanyeshuri bigana, bashobora kuba baragize amatsiko, bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bamenye amanota yagize. Ntabwo rero ari twe twayashyize ahagaragara.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuba amanota ye yamenyekana nta kibazo kirimo kuko no mu bihe byo hambere amanota yabaga amanitse haba ku bigo by’amashuri cyangwa ku biro by’inzego z’ibanze.

Abandi bavuga ko kuba Miss Rwanda bidakwiye kureberwa ku musaruro yakuye mu ishuri, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi agaragaza n’impano afite.

Nishimwe Naomi amanota yabonye ntamwemerera kwiga kaminuza.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yakirwe na Kaminuza, iyo yize Science agomba kuba yaragize nibura amanota 18, uwize andi masomo asabwa kuba yaragize amanota 24/73.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa