skol
fortebet

Reba abahanzi babyariye mu kwezi kumwe na Miss Teta Sandra

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

skol

Miss Teta Sandra yabyariye mu gihe kimwe neza neza n’abandi bahanzi benshi bo mu gihugu cya Uganda aho babanjirijwe n’umugore byavuzwe ko yabyaranye n’umukire w’umunyarwanda witwa Habi Moses maze umwana wabo agahabwa izina rya Taj.

Sponsored Ad

Juliana Kanyomozi niwe muririmbyi wabanjirije benshi bo muri Uganda barimo na se wa Ria Mayanja witwa Weasel wabyariwe n’umunyarwandakazi witwa Miss Teta Sandra mu minsi ishije gusa si aba baririmbyi babiri gusa kuko hari n’abandi bahanzi bo muri Uganda babyariye neza rimwe na Weasel na Kanyomozi barimo abitwa Crysto Panda, Henry Tigan ndetse n’uwitwa Chosen Becky.

Aba bahanzi bahuriye ku kubyarira muri uku kwezi kwa Gicurasi basa n’abasezeranye bajya gupanga gahunda zo kubyara kuko Crysto Panda wanyekanye kuri Televiziyo ya NTV nawe yabyaye ku wa 6 Gicurasi ariko abitangaza ku wa 18,umwana we yitwa Aylin Danah.

Henry Tigan nawe ni umuhanzi wabyaranye impanga n’umukobwa w’inshuti witwa Sharon Nakato bityo yuzuza abana batatu ahita ashimira abafana be ku mbuga nkoranyambaga “Mwarakoze ku masengesho yanyu nshuti zanjye.Ntabwo byari byoroshye ku rubyiniro gusa Imana impaye umugisha impa impanga ebyiri”. Tigan yashimiraga abafana ku mbuga nkoranyambaga.

Chosen Becky usanzwe witwa amazina ye y’ukuri nka Rebecca Kwikiriza nawe yagiye kuri uru rutonde rw’ababyeyi bashya ariko banzwe mu mwuga wo kuririmba. Rebecca we umwana we yitwa Heather Mutebi Amir, gusa nyina ntabwo se yamutangaje kuko yavuze ko yavutse ndetse anavukira muri Saudi Arabia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa