skol
fortebet

Reba abakobwa n’abasore bitabiriye irushanwa rya Miss and Mister Elegency Rwanda 2018

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa gatandutu Taliki ya 21 hakozwe ijonjora ry’abakobwa ndetse n’abahungu bazitabiri irushanwa rya Miss and Mister Elegency Rwanda 2018 rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri .

Sponsored Ad


Akanama nyempuramaka

Iki gikorwa kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri cyabereye ku Ubumwe Grande Hotel ,aho cyatangiye kuva ku isaha ya saa 10 kugera saa 4 z’ igica munsi nkuko byari byatangajwe ,aho kitabiriwe n’umubare munini w’abasore ugereranyije n’abakobwa ,gusa mu gihe cya vuba hazatangazwa itariki hazaba umuhango wo guha abacikanwe niki gikorwa amahirwe yo kwiyandikisha ndetse bakabazwa ibibazo kugirango binjizwe mu irushanwa .

Iri rushanwa rya Miss and Mister Elegency Rwanda 2018 , kuri ubu ryagaragayemo impinduka nyinshi ugereranyije n’iryabaye mbere, aho kuri ubu bamwe mu baryitabiriye bagomba kuba bujuje imyaka 18 kugera kuri 25 y’amavuko ndetse bakazana n’urwandiko bahawe n’ababyeyi babo rumenyesha abakuriye irushanwa ko bari kumwe babahaye uruhushya.

Mu gikorwa cyo gutoranya abakobwa ndetse n’abahungu bazaserukira abandi hatsinze abantu 14 aho mu bibazo babazwaga n’akanama nkemurampaka biyandaga cyane ku bumenyi bafite mu bintu bitandukanye ndetse nibyo bateganya kuzakora nibaramuka batsindiye ikamba ryo kwita ba Nyampinganga cyangwa ba Rudasumbwa muri rino rushanwa ry’ uhiga abandi ubwiza ndetse n’ubwenge.

Mu Kiganiro UMURYANGO twagiranye na Miss Winnie umwe mu bagize akanama nyempuramaka twamubajije uko yabonye rino rushanwa uko rimeze ndetse agereranyije niryahise yadusubije ko yatunguwe cyane n’ ubwitabire bwabo.

Yagize ati “ Nukuri njyewe natunguwe n’ubwitabire bwabo ndetse mpamya ko bizagenda neza mu minsi iri imbere kuko bamwe nabonye batinyutse nubwo hakirimo twa tubazo duto two gutinya gusa bizakemuka.

Yakomeje avuga ko iri rushanwa naho rihuriye na Miss Rwanda kuko kubwabo bafite icyo bagenderaho batora umukobwa cyangwa umugungu ndetse ko ahanini mu bihembo bagenera umuntu harimo nko gushyira mu bikorwa bimwe mubyo aba yariyemeje gukora gusa atarafitiye ubushobozi.

Yasoje atubwira ko mu gihe cya vuba bazatangaza undi munsi bazakora ijonjora rya kabiri ku bakobwa ndetse n’abahungu bashaka guhatana n’abandi mu kuba Miss and Mister Elegency Rwanda 2018 . Ndetse basaba abaryitabira bose kwitinyuka bakumva ko bashoboye.
Reba amafoto uko igikorwa cyagenze:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa