skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza inzu Safi na Judith batuyemo ku Kicukiro [ AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

skol

Safi na Judith kuri ubu batuye ku Kicukiro mu murenge wa Kagarama mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Nyuma yuko Safi Madiba akoze ubukwe na Judith bahise bajya gutura munsi y’Akarere ka Kicukiro ku muhanda w’amabuye ugana ahitwa mu Kagarama, ni hirya mu nzu z’igorofa nyinshi ziri aha, nawe aba muri imwe muri zo.

Ukinjira mu gipangu uhasanga imodoka ye ihaparitse iri mu bwoko bwa ‘RAND CRUISER’ Ukinjira mu ruganiriro uhita ubona ibihembo uyu muhanzi yagiye yegukana muri muzika, ifoto ye yakozwe n’umunyabugeni ndetse n’ibiro bye.

Igitangaje nuko nta foto igaragaza Safi n’umugore we iboneka mu ruganiriro, yenda mu mbere ahatagenewe abashyitsi.

Mu kiganiro Safi yavuze ko nta kazi afite abyuka agakora siporo, akareba filimi akongera akaryama nyuma akabyuka akajya mu biro bye akareba e-mails, agasoma amakuru, akanajya ku mbuga nkoranyambaga…umunsi ukaba urije.

Abajijwe uko amerewe ubu ugereranyije n’igihe yarakiri umusiribateri yasubije ko nta cyahindutse agereranyije n’uko yari abayeho gusa yemeza ko bizahinduka umunsi urugo rwabo rwungutse umwana .

Mu rugo rwe, Safi avuga ko ikintu kitagomba kuhabura na rimwe ari amazi na AVOCAT, urubuto ngo atajya abura ku biryo bye agiye gufungura.

Gusa ngo mu bintu bimubangamira cyane ni uburyo nkiyo atashye ahamagara umukozi we ngo akingure undi ntamwumve akamara umwanya munini hanze. Ati “umenya atumva.”

Ese Ajya yitabira Umuganda ?

Yasubije ko awitabira kuko ariho amenyanira n’abaturanyi be nabo bakamumenya, yenda bo baramuzi ariko we yatubwiye ko azi umuturanyi umwe witwa D’amour, nawe ngo bamenyaniye mu rusengero kuko ari umudivantiste mugenzi we . gusa ngo Kuba atamenya abaturanyi be cyane ngo ni uko akunda kubaho mu buzima bwihariye, gusa ariko ngo abana nabo ku rubuga rubahuza rwa WhatsApp.

Ese Niki yakundiye mu gace ka Kagarama ?

Yasubije ko ahakundira ko nta rusaku ruharangwa, bikamufasha cyane kuruhuka no kujya mu nganzo ndetse ikirenze kuribyo ngo nuko aruhuka mu mutwe mu gihe ari kureba indege zimwe ziguruka izindi zikagwa ku kibuga cy’indege kuko bituma aruhuka mu mutwe .

REBA AMAFOTO:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa