skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza Jay Z ahetse Beyoncé kuri moto

Yanditswe: Thursday 22, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Jay Z yagaragaye ahetse Beyonce kuri moto mu gihe bafataga amashusho y’ indirimbo yabo nshya.
ku mugoroba wo ku wa Kabiri Beyoncé na Jay-Z batunguye abatuye mu mujyi wa Kingston muri Jamaica mwifatwa ry’ amashusho y’ indirimbo yabo nshya aho abaturage bahuruye ku mihanda bafata amafoto y’urudaca.
E! News dukesha iyi nkuru yatangaje ko ‘bafataga amashusho y’umushinga mushya bahuriyeho’. Abantu batandukanye biboneye imbonankubone Jay-Z atwaye Beyoncé kuri moto babwiye iki kinyamakuru ko umugore (...)

Sponsored Ad

Jay Z yagaragaye ahetse Beyonce kuri moto mu gihe bafataga amashusho y’ indirimbo yabo nshya.

ku mugoroba wo ku wa Kabiri Beyoncé na Jay-Z batunguye abatuye mu mujyi wa Kingston muri Jamaica mwifatwa ry’ amashusho y’ indirimbo yabo nshya aho abaturage bahuruye ku mihanda bafata amafoto y’urudaca.

E! News dukesha iyi nkuru yatangaje ko ‘bafataga amashusho y’umushinga mushya bahuriyeho’. Abantu batandukanye biboneye imbonankubone Jay-Z atwaye Beyoncé kuri moto babwiye iki kinyamakuru ko umugore yagendaga abapepera abereka ikimenyetso cyo kubasoma.

Abantu batandukanye banyuzwe no kubona amaso ku maso Beyoncé na Jay-Z bari kumwe niko gutangira gukwirakwiza amafoto y’aba bahanzi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter bagaragaza ko bishimiye uruzinduko rwabo muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Jay-Z na Beyoncé muri Jamaica rwatunguranye kuko bari bamaze igihe gito bagaragaye mu bindi birori bya “2018 Wearable Art Gala” byabereye mu Mujyi wa Los Angeles.aho kuri ubu bitegura urugendo rw’ibitaramo bikomeye bazakorana ku migabane itandukanye bise ‘On the Run II tour’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa