skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa wambitswe ikamba rya Miss World 2018

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Vanessa Ponce de Leon ukomoka muri Mexique niwe wambitswe ikamba rya Miss World ahigitse abakobwa 120 barimo Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 8 Ukuboza 2018 ,nibwo habaye ibirori byo gutora umukobwa uhiga abandi mu marushanwa ya Miss World 2018, yabereye mu mujyi wa Sanya mugihugu cy’Ubushinwa, aho bimaze ukwezi hateraniye abakobwa bahagarariye ibihugu byabo baturutse mumpande zose z’isi.

Ni ibirori wabonaga ko biteguye neza kuko byari binakurikiwe ku ma shene ya televiziyo atandukanye yo ku isi. Aba bakobwa babanje biyerekana mumbyino bari bahuriyeho bose nyuma berekana imbyino zo mu mico y’ibihugu bakomokamo.

Nyuma yo kwiyerekana hatangajwe abakobwa 30 bashyizwe muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa ari naho hagombaga kubonekamo uwambikwa ikamba rya Miss World 2018. Iradukunda Liliane wari uhagarariye u Rwanda yahise avamo rugikubita kuko atabashije kugaragara muri 30 bambere.

Quinn Abenakyo wari waserukiye igihugu cya Uganda yashyizwe muri Batanu bambere ndetse atorwa nk’umukobwa uhagarariye umugabane w’Afurika. Abakobwa 5 batowe nk’abahagarariye imigabane nibo bagombaga kuvamo utorwa nka Nyampinga w’isi 2018, aba bari Solaris Barba watowe nk’uhagarariye umugabane wa Amerika, Kadijah Robinson watowe nk’uhagarariye ibihugu bya Caribbean. Nicolene Limsnukan wa Thailand yatowe nk’uhagarariye Aziya.

Maria Vasilevich wa Beralus yatowe nk’uwahize abandi bakomoka ku mugabane w’u Burayi. Muri aba batanu bari batoranyijwe Vanessa Ponce w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka muri Mexique niwe wabahize bose maze yambikwa ikamba rya World 2018. asimbuye Umuhindekazi Manushi Chhillar wari ufite irikamba mu gihe kingana n’umwaka.
Mu bakobwa bambitswe ikamba harimo Nicolene Limsnukan wa Thailand, yabaye igisonga cya mbere naho Maria Vasilevich wa Beralus aba igisonga cya kabiri.

Liliane Iradukunda wari uhagarariye u Rwanda ntiyigeze ahirwa muri iri rushanwa gusa yigeze gutoranywa mu bakobwa 24 bafite imishinga myiza mu gace ka Beaut With Purpose (Ubwiza bufite intego),iki akaba aricyo gihembo atahanye mugihe cy’ukwezi amaze muri iri rushanwa.
Twakwibutsa ko iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya aho u Rwanda riryitabiriye ku nshuro ya gatatu aho ku ikubitiro mu mwaka wa 2016 hagiye Mutesi Jolly nawe ataha imbokoboko, 2017 hagenda Iradukunda Elsa nawe yatashye ntacyo akuye muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa