skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa wasimbuye Djazila muri Miss Supranational 2018

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Djazila yasimbujwe umukobwa wiywa Uwase Clementine usanzwe ari umunyamideli muri Poland.

Sponsored Ad

Abashinzwe gutoranya umukobwa uzahagararira igihugu mu marushanwa ya Miss Supranational batangaje ko kuri ubu bamaze kubona umukobwa uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya muri Miss Supranational 2018 arimo kubera mu gihugu cy’ Pologne.

Bagize ati” Twabonye umusimbura wa Miss Supranational Rwanda 2018. Mwihere ijisho! Afite imyaka 24 n’uburebure bwa metero imwe na santimetero 70. Uhawe ikaze Tina.”

Uyu mukobwa nawe yatangaje ko ikizere ari cyose ndetse ko yiteguye guhatana na bagenzi be bashaka kwegukana iri kamba ndetse ko mu masaha macye araba ageze ahari kubera iri rushanwa.

Ati” N’ubundi nsanzwe ndi mu Mujyi wa Toruń, nko mu isaha imwe ndaba ngeze Krynica-Zdrój ahari kubera irushanwa. Nzitwara neza, icyizere ndagifite biturutse ku bumenyi nagiye mvoma mu yandi marushanwa y’ubwiza nitabiriye.”

“Nsanzwe nitwara neza mu yandi marushanwa gusa kuri iyi nshuro nshaka noneho gukoresha imbaraga zanjye zose n’ubunararibonye mfite ibindi mbiharire Imana.”

Ku wa 05 Ugushyingo 2018 nibwo Dr Uwamahoro Yvonne uhitamo umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yashyize hanze itangazo ryemeza ko Munyaneza Djazira yambuwe aya mahirwe kubera amashusho y’urukozasoni yashyize ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye yambaye ikariso.

Uwase wamusimbuye asanzwe amurika imideli ndetse mu 2017 yitabiriye irushanwa rya World Next Top Model ryabereye mu Mujyi wa Beirut muri Liban, aza mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa