Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa watwaye umutima wa Harmonize

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 5 December 2018 Yasuwe: 21483

Umuhanzi wo muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yasubiranye n’umukunzi we witwa Jacqueline Wolper asiga umutaliyanikazi utwite bari bamaze iminsi bacuditse.

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru ko Harmonize yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we Sarah akongera gusubukura umubano we na Wolper batandukanye mu mwaka wa 2016.

Ibi bije nyuma yuko havuzwe amakuru yuko uyu musore yateye inda Umutaliyani kazi akaba amusize aho mu cyumweru gishize uyu mukobwa yashyize hanze amafoto agaragaza inda nkuru.

Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko mu mpera z’icyumweru gishize, ko mu gitaramo cya Wasafi Festival cyabereye ahitwa Iringa muri Tanzania, Harmonize na Wolper bemereye imbere y’abafana ko basubukuye urukundo rwabo.

Mu buryo bwatunguranye Harmonize yahamagaye Wolper ku rubyiniro, amupfukama imbere atangaza ko amugarukiye. Ati “Ndagira ngo mbivuga mu ruhame ko ngarutse kwa Wolper wanjye.”

Wolper nawe ntiyigeze ajijinganya, aramwemerara dore ko byasaga n’ibyapanzwe kuko bari banamaze iminsi bakururana.

Gusubirana kwa Harmonize na Wolper birashimangira ugutandukaka kwe na Sarah kwari kumaze iminsi guhwihwiswa.

REBA AMAFOTO:





Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria yavuze uburyo yiteguye kubyarana...

Hashije iminsi umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigria ,Skales bivuzwe...
20 August 2019 Yasuwe: 34 0

The Rock yashyingiranywe n’umukunzi we bari bamaze imyaka 12 bakundana...

Umukinnyi wa Filimi Dwayne Johnson uzwi nka ’The Rock’ yashyingiranywe mu...
20 August 2019 Yasuwe: 519 0

Eddy Mihigo yaririmbaga muri Korali y’Abakatolika none yinjiye mu ruhando...

Edward Mihigo ukoresha amazina yubuhanzi ya Eddy Mihigo utuye mu karere ka...
19 August 2019 Yasuwe: 694 0

Tanasha Donna umukunzi wa Diamond agiye kujya kwibagisha ikibuno

Tanasha Donna uri mu rukundo na Diamond Platnumz akaba agiye no kumubyarira...
19 August 2019 Yasuwe: 3660 0

Skol Lager mu isura nshya iteye ubwuzu[AMAFOTO]

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye...
19 August 2019 Yasuwe: 2057 0

Igisupusupu yarangiye umurongo wo muri Bibiliya Umupasiteri uherutse...

Nsengiyumva Francois wamamaye mu muziki ku kazina ka ’Igisupusupu’ yasabye...
19 August 2019 Yasuwe: 4462 2