skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza uburanga bwa Nancy Sibylle umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba ry’ubwiza muri Canada

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Nancy Sibylle Uwase utuye muri Canda ari mu irushanwa ry’ubwiza ry’Abanyafurika batuye muri Canada aho magingo aya ahatanye n’abakobwa 14 baturutse mu bihugu birimo Tanzania ,Congo Brazaville , Cȏte d’Ivoire, Cameroon, Guinée, DR Congo, Togo ndetse n’ibindi.

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Uwase Nancy Sibylle uzwi nka Uwase Nancy ku mbuga nkoranyambaga ari mu irushanwa ry’ubwiza ry’Abanyafurika batuye muri Canada (Miss Africa Canada) rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere . Uyu mukobwa ahatanye n’abandi bakobwa 14 b’abanyafrika batuye muri Canada bazashakishamo umukobwa uhiga abandi mu buranga.

Mu bakobwa bahatanye na Nancy harimo ukomoka muri Mali, Senegal, Congo Brazaville , Cȏte d’Ivoire, Cameroon, Guinée, DR Congo, Togo, Nigeria, Togo na Tanzania.

Miss Afrique Canada ifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘kwigaragaza k’umurage w’Umunyafurika’ buri umwe mu bahatana ku munsi wo gutanga ikamba azajya afata umwanya yiyerekane mu mwambaro gakondo w’aho akomoka.

Nancy Sibylle Uwase uhagarariye u Rwanda ni n’aho yavukiye gusa aza gukurira muri Canda ari n’aho atuye kugeza uyu munsi.

Biteganyijwe ko Irushanwa nyir’izina rizasozwa kuwa 23 Kamena 2018, uzegukana ikamba muri iri rushanwa azahabwa imodoka nshya n’ibindi bitarashyirwa hanze.
REBA AMAFOTO:

Ibitekerezo

  • Amahirwe masa kuri Nancy!!

    turamushyigikiye

    Sans aucun doute elle va remporter la première place

    Ni umukobwa yitonda’azi ubwenge’yubaha,akurikiza akaranga ki gihugu yamukamwo.atamba neza ni igihagararo ciza.

    Tu es la plus belle Nancy!!! Bonne chance.

    U deseve first place

    Turagushyigikiye mwana wacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa