skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza ubwiza n’uburanga bwa Mutoni wabaye igisonga cya mbere muri Miss Africa Arizona

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse waruhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Africa Arizona 2019 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye igisonga cya mbere.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru Taliki ya 11 Ugushyingo nibwo inkuru nziza yatashye mu Rwanda ivuga ko Umutoni Joyeuse yebaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona ,aho igitaramo cyo gutoranya Nyamping cyabaye mu ijoro ryo ryashize.

Abakobwa bose baserukiye ibihugu byabo biyerekanye mu myambaro igaraza igihugu cyabo gusa Umutoni we yaheshejwe amanota menshi n’ikanzu yari yambaye ikozwe mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda ari nabyo byamuhesheje kwegukana uyu mwanya.

Mu bakobwa Mutoni yarahanganye nabo harimo abakomoka muri Senegal, Kenya, RDC, Sudani y’Epfo, Cameroon, Afurika y’Epfo, Nigeria Zimbabwe ndetse n’Uburundi. Aho Umunya-Kenya witwa Naomi Wanjiku ni we wegukanye ikamba, Umutoni Joyeuse aba Igisonga cya mbere, icya kabiri kiba Umunya-Nigeria, Alissa Burgan, n’aho Umunyafurika y’Epfo, Zamantungwa Gugulethu , aba igisonga cya gatatu.

Mutoni abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye buri muntu wese wamufatiye iry’uburyo ndetse umuntu wese wagize uruhare mu kumutora.

Yagize ati”Reka mfate uyu mwanya nshimire umuntu buri muntu wese wantoye , sinarinziko ibi nzabyishoboza gusa imbaraga zanyu zatumye mbigeraho ,aho nshyimira by’umwihariko Folks Foundation bo bakomeje kunshyiramo ikizere.”

Yakomeje yongeraho ko kuba ahawe iri kamba atagiye kuripfusha ubusa ahubwo ko agiye kubanza gusohoza intego yiyemeje ko azakora ndetse akaba asaba ubufasha bwa buri umwe wese wagize uruhare mu kumushyigikira ndetse ashimira umuryango we n’abanyarwandabose bamubaye iruhande umunsi ku munsi.

REBA AMAFOTO AGARAGAZA UBURANGA BWE:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa