skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza umwana n’umugore wa Yannick Mukunzi mu bihe by’ibyishimo

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Yannick Mukunzi yashyize hanze amafoto agaragaza umwana n’umugore we Joy mu bihe by’ibyishimo.

Sponsored Ad

Yannick Mukunzi wabyaranye n’umukunzi we Irabigiza Joy kuri ubu bari mu bihe by’ibyishimo kubera umwana wabo amaze arimo gukura ajya juru.

Aya mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bishimiye uyu muryango waba bombi ndetse babifuriza gukomeza kugira urugo rwiza ndetse babasaba ko iby’urukundo rwabo bitarangirira aho ahubwo ko bazanakora imihango y’ubukwe bagahamiriza bose ko bakundana bizira uburyarya.

Ibi bije nyuma yahoo Yannick yigeze gutangaza ko akunda Joy urukundo ruzira uburyarya ndetse ko ariwe azarongora kuko ari umukobwa babanye mu bihe byiza n’ibibi kugera ubwo amaze gutera imbere akaba amaze kwibikaho agafaranga.

Yannick utarigeze yerura ngo avuge igihe ateganya gukorera ubukwe gusa yavuze ko imyiteguro irimbanyije ndetse azamenyesha itangazamakuru mu gihe buzaba bwegereje.

Kuri ubu bashyize hanze amafoto agaragaza umwana wabo ndetse nabo aho bari bishimye cyane ubona ko urugo rwabo rurimo ibineza neza byinshi.

Twakwibutsa ko Yannick Mukunzi ari umwe mu bakinnyi bagize ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC.

Ibitekerezo

  • Akenshi birangirira mu iraha gusa.Mbabazwa nuko babyita URUKUNDO,nyamara abenshi iyo bamaze kubahaga babata,bagafata abandi.Urugero ni uriya mwana uherutse Kwiyahura kubera umusore witwa Fils wamuhaze akamuta.Ubusambanyi bwahindutse urukundo.Nta cyaha kirimo.Biba ari ugukinisha imana.Nayo izabereka ku munsi wa nyuma,ubwo izabima ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa