skol
fortebet

Reba amafoto ya Young Grace akuriwe wanavuze amatsiko afitiye umwana atwite[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, May 2019

Sponsored Ad

skol

Rwabuhihi Hubert [Piqué], umusore wambitse impeta y’urukundo Young Grace akaba na Se w’umwana uyu muraperikazi yitegura kwibaruka, yambaye ikanzu y’abasoje amasomo ya Kaminuza.

Sponsored Ad

Uyu musore usanzwe anakina mu ikipe ya Bugesera FC yo mu Cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ARPL, yigaga mu ishami rya Business and Information Technology muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, amahoteli n’ubucuruzi mu ikoranabuhanga, UTB.

Piqué asoje amasomo ya Kaminuza mu gihe we na Young Grace bitegura kwibaruka umwana wahawe izina ry’akabyiniriro ‘Diamantëë’.

Uyu musore w’imyaka 21 avuka kuri Rwabuhihi Innocent utoza wa APR mu mikino ya Athlétisme. Anavukana na Uwineza Placide ukinira Kiyovu Sports. Ubu ari gukorera imyitozo muri Bugesera FC.

Uyu muraperikazi aherutse kwandika kuri Instagram agira ati “Ntewe ishema nawe mwana wanjye. Mfite amatsiko yo kukubona rukundo.”

Young Grace abinyujije kuri urwo rubuga akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 140 yashimiye Se w’umwana yitegura kwibaruka wambaye ikanzu y’abasoje amasomo ya Kaminuza nubwo hari abakemanga agatotsi mu mubano wabo.

Young Grace kukuba atabanye neza na Hubert , asobanura ko atari ibintu yifuza kuvugaho mu gihe arimo nk’umubyeyi ukuriwe.

Rwabuhihi Hubert yambitse impeta Young Grace ku mugoroba wo ku wa 19 Nzeri 2018 mu birori uyu muraperikazi yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko.

Ibitekerezo

  • muguhe amakuru kuri result za green card ntabwo tuzajya tujya kubishaka ahandi mujye muduha amakuru

    Ikibazo cy’abitwa aba star bo mu Rda bagenda baririmba ko bafite abakunzi ndetse ko bagiye kurushingana nabo, bikarangira bitabaye. Reba inkuru yakwiriye hose ya Ndanda na Anita. barihe?? Aliko harabandi bicecekera ukabona birangiye neza pe! Nka Knowless. ibi bya Yang Glace, ndakurahiye ntabyo mbona kbs,iyaba byari biriho , ntiyari kujya kugasozi ,ngo yambare ubusa ,kandi akuriwe. Umugabo we ntiyari kwemera ariya mafoto.

    Aka noneho ni akumiro. Umuntu yifotoza yambaye ubusa kandi atwite!
    Birababaje kandi biteye agahinda. Yaretse akabanza akabyara, akabona kureshya abandi bakiliya koko..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa