skol
fortebet

Reba amafoto yatumye Rayvanny bamushinja MUKOROGO n’uko yabasubije[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Rayvanny ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri muzika mu Karere k’Afurika y’uburasirazuba byumwihariko mu gihugu cya Tanzania, mu minsi ishize abantu benshi batangiye kumushinja guhindura uruhu gusa uyu musore yabiteye utwatsi.

Sponsored Ad

Ibi byatangiye kuvugwa cyane ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ikabutura yicaye muri studio za Times FM aho yari amaze kuganira n’umunyamakuru Lil Ommy.

Gusa Kuva mu cyumweru gishize, Rayvanny yibasiwe bikomeye bikomeye ku mbuga nkoranyambaga abantu abatari bake bamushinja ko yitukuje.

Mu kiganiro Rayvanny yahaye Ijumaa Wikienda, Rayvanny yabihakanye yivuye inyuma avuga ko usibye no kubikora atigeze anabitekereza kuba yahindura uruhu, Yagize ati “Mwa bantu mwe ibyo bintu birava hehe? Ab’Isi ntibajya babura icyo bavuga, urabizi hari amafoto nashyize ku mbuga nkoranyambaga nsa n’inzobe cyane mu gihe hari andi mafoto abantu basohora ugasanga ndi igikara. Ndakeka aho ariho abantu bahera bavuga ko nitukuje, ibyo si ukuri.”

Rayvanny ufite indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa “Tetema” ntabwo ahamanya nabavuga ko yitukuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa