skol
startimes

Reba bumwe mu butumwa Mwiseneza Josiane yagenewe n’abakunzi be nyuma yo kwambikwa impeta[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 August 2020 Yasuwe: 13069

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 15 Nzeri nibwo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss popularity 2019 yambitswe ikamba n’umusore bamaze igihe bakundana. Nkuko amashusho atandukanye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.


Mwiseneza Josiane yasabywe n’ibyishimo bikomeye cyane ubwo yasabwaga n’uyu musore kuzamubera umugore maze nawe aramwemerera, umusore ahita amwambika impeta.

Abafana ba Mwiseneza Josiane bagiye bamugenera ubutumwa butandukanye; hano twabegeranyirije bumwe mu butumwa Mwiseneza Josiane yagenewe n’abafana be ndetse n’abamukurikira kuri instagram.




Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

Nyampinga Josiane, Ku munsi we w’amavuko yaje gutungurwa n’Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

N’umuhango witabiriwe na bamwe mu nshuti ze nka Miss Yasipi Casmir bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’abandi batandukanye.

Ni ibirori byagaragaraga ko byateguwe kuko hari hari n’abantu baringaniye mu cyumba gitatse indabo n’ikipe y’abashinzwe gufata amashusho, ndetse mu mashusho humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru bamusaba kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Muri uyu muhango ugaragara mu mashusho nk’uwamaze umwanya muto, Miss Mwiseneza Josiane yagaragaraga nk’uwari utunguwe, yegera umukunzi we yipfutse n’ikiganza mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe, abari aho bakomera amashyi icyarimwe.

Uku kwambikwa impeta, kwaciye amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga, n’ubwo bitazwi neza igihe bazarushingira.

Mu bihe bitandukanye, Miss Josiane yakunze guhakana ko adafite umukunzi, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Miss Josiane wari ku ishuri muri INES-Ruhengeri, yongera kuvuga ko ikimushishikaje ari ugukomeza amashuri ye ndetse ko ibyo gukundana bitari muri gahunda.




Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

The Ben yasanze Miss Pamela afata nka mushiki we muri Tanzania[AMAFOTO]

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yerekeje muri Tanzania...
26 November 2020 Yasuwe: 2647 0

Young Grace yashyize hanze amafoto adasanzwe yishimira isabukuru y’amezi 15...

Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace, ari mubyishimo...
25 November 2020 Yasuwe: 5733 0

Bruce Melody yasubije Bamporiki Edouard wamugereranyije na Zahabu yatakaye...

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse kunengwa n’Umunyamabanga wa Leta muri...
25 November 2020 Yasuwe: 7342 0

Hura na Priyanka Chopra umugore mwiza ku isi uhembwa menshi kandi ukunzwe...

Priyanka Chopra yavutse ku ya 18 Nyakanga 1982 i Jamshedpur, muri Bihar...
24 November 2020 Yasuwe: 6770 0

Dj Zizou Al Pacino ari mu gahinda gakomeye nyuma yo guhomba imodoka...

Umuhanzi akaba na Producer Dj Zizou Al Pacino washinze MonsterRecords ari...
24 November 2020 Yasuwe: 1873 0

Irene Uwoya uzwi nka Oprah yibona nka“shitani” kubera ubwiza bwe...

Irene uwoya benshi bazi nka Oprah kubera filimi yakinyemo yitwa iryo zina,...
23 November 2020 Yasuwe: 8152 0