skol
fortebet

’Ntawe nakwifuriza gufungwa atararongora’ Kizito Mihigo

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Kizito Mihigo warekuwe kuri uyu wa 15 Nzeli 2018 nyuma yo guhawa imbabazi na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mu byo agiye gukora harimo gushaka umugore no gukomeza kuririmba indirimbo zihimbaza Imana n’ iz’ ubumwe n’ ubwiyunge n’ imbabazi.

Sponsored Ad

Ni ku munsi w’ejo kuwa Gatanu Taliki 14 Nzeri uyu mwaka mu masaaha y’ijoro nibwo hatangajwe ko Kizito Mihigo na Ingabire Victoire n’abandi bagera kuri 2138 bari bafungiye muri gereza zitandukanye barekuwe nyuma y’imbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ubutabera ryatanzwe 14/9/2018 rishimangira ko Inama y’abaminisitiri yemeje irekurwa ry’abanyururu 2,140 nyuma y’uko bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika. Mu barekuwe kandi hakaba aharimo na Victoire Ingabire Umuhoza ndetse na Kizito Mihigo

Ku isaha ya saa 9:47, Kizito Mihigo, yakandagije ikirenge cye hanze ya gerezaya Nyarugenge yari afungiwemo atambaye umwambaro uranga imfungwa n’abagororwa.

Bidatinze Ingabire Victoire bari bafungiye hamwe , nawe yahise asohoka.Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Mu butumwa bwa Kizito Mihigo ahise yihutira guha abantu be ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati”Bavandimwe Nkunda ubu nibwo Nkimara kugera hanze ya Gereza,Nongeye Gushimira Imana yanjye yabanye nanjye Muri byose,Cyane na Perezida w’ u Rwanda,Kuko niwe imbabazi ze Zitumye nsubirana n’inshuti n’abavandimwe,Murakoze!”.

Akomeza agirea ati”Amahoro y’Imana abane namwe,iminsi yari imaze kuba myinshi mu nzira y’ubutayu nongeye gushimira Imana yo yemeye ko ndangiza urugendo nkiri amahoro ndetse n’amwe nshuti zanjye,Abakristo amasengesho yanyu no kunyihanganisha mwarakoze cyane Nyagasani azabihembere.

Ndashimira na Perezida we Umpaye ububasha bwo kongera gusubira mu muryango wanjye ,mubyukuri imbabazi ze ziragahoraho ntago nahagaritse umuziki nk’uko byavuzwe ntahari nagiye mfite byinshi byo kubaha kandi ndabigaruye mutegereze muzabibona.Murakoze”.

Kizito Mihigo kandi akaba yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza, agiye kwiyubaka agashaka umugore. Yagize ati: "Ubu ngiye kwiyubaka, nshake umugore ngire umuryango, namwe nizere ko abo nasize muri ingaragu (abwira abanyamakuru) namwe mwarongoye, ntawe nakwifuriza gufungwa atararongora".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa