skol
fortebet

Reba Ibaruwa yasohotse isaba abategura irushanwa rya Miss Rwanda kugira Mwiseneza Josiane Miss Rwanda 2019 nta yandi mananiza abayeho kuko ariwe ubukwiye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 5 Mutarama 2019, haraye hamenyekanye abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa ryo gushakisha uzaba Nyampinga w’u Rwanda muri 2019.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryatangiriye mu Ntara y’amajyaruguru risorezwa mu mujyi wa Kigali, kuva ryatangira kugeza ubwo abakobwa 17 basezererwaga hagasigara 20 bagiye gukora umwiherero, umukobwa uri kuvugwa cyane ni uwitwa Mwiseneza Joasiane wambaye numero 30, uyu mukobwa arashyigikiwe cyane.

Mwiseneza yabaye ikimenyabose kuva igihe yitabiraga aya marushanwa akoze urugendo rurerure agenda n’ibirenge, abenshi bamufashe nk’umunyacyaro ariko ibi byatumye akundwa cyane abenshi bavugako bamushyigikiye kubera icyizere yigiriye ubwo yitabiraga iri rushanwa akagera aho ryaberaga ava amaraso ku ino ry’igikumwe kubera gusitara.

Uyu mukobwa akomeje kuvugisha abantu benshi cyane, kuko ubwo bashakishaga abakobwa 20 bagomba gukomeza mu birori byabereye i Gikondo kuri uyu Wa Gatandatu, Josiane Mwiseneza niryo zina ryagarutsweho cyane yageraga imbere kurubyiniro bose induru y’ibyishimo bakayiha umunwa, arashigikiwe cyane kuburyo no kumbugankoranyambaga, ubu amafoto ye niyo ariguhererekanywa cyane hafi ya bose bishimirako uyu mukobwa yakomeje mu cyiciro gikurikira muri Miss Rwanda 2019.

Josiane yabaye Josiane, Mwiseneza yabaye Mwiseneza, mu binyamakuru, kuri status za Watsapp,..........! kuri ubu kumbuga nkoranyambaga nka facebook, whatsapp na instagram hari ubutumwa buriguherekanwa buri wese ubyifuza akiyandikisha asaba ko ntayandi mananiza Mwiseneza Josiane agirwa Miss Rwanda 2019.

Iyi baruwa isabako Mwiseneza agirwa Miss Rwanda ntayandi mananiza yanditswe n’umunyamakuru Ernesto Ugeziwe,yahoze akorera RBA kuri ubu aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ernesto yasabye abategura iri rushanwa aribo Rwanda Inspiration Back Up ko ntayandi mananiza bakomba kwambika ikamba Mwiseneza Josiane kuko ariwe ukunzwe na benshi.

Yagize ati "Turasaba abategura irushanwa guhindura amategeko n’amabwiriza kuko bidasobanutse kandi ntibihe amahirwe 100% uwo abanyarwanda bifuza. Niba Miss ari uwa Abanyarwanda, uwagize ubwiganze bw’amajwi nka “MWISENEZA Josiane” ufite umushinga wo kurwanya indyo mbi n’igwingira ry’abana bo mu cyaro, yakwiye kwambikwa ikamba nta mananiza. Nkuko izindi ngingo zo mu yandi mategeko zahinduwe we ku busabe bw’ Abanyarwanda n’aya mategeko turifuza ko kuri iyi nshuro yahindurwa. Ikamba rikambikwa uwo rubanda nyamwinshi ishaka. Kuba ariwe mukobwa wavuye mu cyaro agahangara iri rushanwa ni ubutwari, kuba atavuga neza izindi ndimi si amakosa ye kuko afite diplome kandi nabamubanjirije bazivugaga neza ntawitwaye neza mu marushanwa mpuzamahanga. Kumuha ikamba byashimangira ko abanyarwanda bifatira ibyemezo kandi ko Miss Rwanda itari iy’ abanyamujyi gusa."

Ubu butumwa Ernesto yacishije kurubuga rwa Change.org bufite umutwe ugira uti "Tell Miss Rwanda Organizers to change their terms and regulations." aho buri muntu wese ubishaka ashobora kwiyandikisha asaba ko ntayandi mananiza uyu mukobwa agomba kugirwa Miss Rwanda 2019 kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bagera kuri 169

Ibitekerezo

  • Mutubwire uko twiyandikisha, igitekerezo cyanyu turagishyikiye 100/100

    Njyewe ndemeranya nuyu munyamakuru pe bahe mwiseneza ikamba kuko wamugani murabo bavuga indimi hanze iyo bageze mumarushanwa mpuzamahanga mbona batakara ntibazane ikamba so ntibazitwaze ururimi rero ngo bamubuze amahirwe ye njya mbona miss uganda ntaho aba ahuriye na mwiseneza kdi mbona baza mubambere mumarushanwa yo hanze

    Azabewe rwose

    Gusa nkurikije uko uyu wahoze arumunyamakuru nikigaragara ko mu Rwanda mugifitibibibazo,bamwe bati nubwo adafite isura nziza ati afite ubwenjye nindangagaciro zumunyarwandakazi none uyu nawe ati ntimurebe kwisura ati murebe uwo RUBANDA NYAMWINSHI bashaka
    Hhhhhhhhhh sha mufitibibazo ubu c murashaka kuvugiki koko?

    Ahubwo azahita ataha kubera ibyo muvuga byose

    Ariko icyo nibaza mubona muvuga ko Josiane ava mucyaro akaba ariyo mpamvu mushingiraho ko akwiye ikamba abandi bo bose niko ari abanyamugi? Kandi kuba umunyamugi mwahinduye icyaha rwose ndumva izo mpamvu zanyu atari zo nimureke ahatane bariya bakobwa bose ni abanyarwanda tutaye aho bakomoka

    kuba nyaminga 2019 arabikwiye

    Kuba Nyaminga wa 2019 arabikwiye kandi ni iby’Abanyarwanda twifuza.

    ahahahhahahahaha, kuri ernesto nyampinga abanyarwanda bashaka ni
    - uvuye mucyaro
    - wasitaye kwino
    - witabiriye irushanwa agenda namaguru
    huuuuuuummmm narumiwe

    Iyi campagne yanyu ishobora kuzafata ubusa mureke hakurikizwe ibigenderwaho kugirango umuntu atorwe naho ibindi wagirango hari ikibyihishe inyuma kuko iby’ubwenge harimo benshi barimo babufite, igihagararo n’ibindi nabo barahari.Gusa nashimira Josiane kuba yaratinyutse akaza mw’irushanwa. Miss wakunzwe n’abaturage Yes but Miss Rwanda ntibizamworohera

    Kuba yaraje yakomeretse avuye no mucyaro ntibyatuma aba miss du Rwanda,ndacyeka abategura iri rushwanwa ataribyo bagenderaho bagira umuntu miss

    Kuba yaraje yakomeretse avuye no mucyaro ntibyatuma aba miss du Rwanda,ndacyeka abategura iri rushwanwa ataribyo bagenderaho bagira umuntu miss

    Mwiseneza Josiane turasaba ababishinzwe ko yagirwa miss Rwanda.

    Rwose Mwiseneza ikamba ararikwiye.

    Sha cyakora wa munyamakuruwe ngo Ernesto bazabanze bamenye nimpanvu ituma utakiba hano mu Rwanda,Ingengabitekerezo zarabamaze,ngo "uwo rubanda nyamwishi ishaka niwe uzambwikwa ikamba" nizere neza kuzicyo iri jambo rivuga,noneho ubwo mwebwe rubanda nyamwishi nkuko ubivuze niwe mwiyunvisemo???
    Nukuberiki mwishyizehamwe kuriyi level?nuko abenshi mwe mwamushyigikiye mubona musa nawe cg???nukuri wagirango mufituburyo mukora za propaganda,ntimuzahinduka nagato,mureke tureke ba judges bazakorakazi mutarinze kuzana izo za rubanda nyamwinshi zanyu,turabiziko muribenshi nyine,gusa ibyo sibyo bagenderaho ashobora kumuba cg ntamube ark ibyo ngo rubanda nyamwinshi please stop widusubizinyuma

    Miss umwe rukumbi.

    Ubundi burababaje ko umuntu azira kutavuganeza ururimu rutari urwe! uretse no kuba Nyampinga, ashyirwe no mundashyukirwa .

    Nimubi rwose ntanakwiriye noguhagarara imbere ya djuges ikindi wowe ntacyo ushinzwe mubatora miss kuba mucyaro c haruwamubujije kuba mumujyi ikindi nta rurimi azi niyicare rero atuze nkab
    andi bose

    josiane ni we nshaka

    josiane ni we nshaka

    sha rogers nkusubize ntabwo dushyigikiye mwiseneza ko harindi mpamvu usibye abanyarwanda dufitanye isano kabone niyo wajya mwijuru ntibyakwambura ubunyarwanda gusa imana yaturemye muburyo butandukanye naho ingengabitekerezo uvuga wowe yarakumaze ukeneye muganga uwakunshyirira mutobo wamenya ibyo uvuga gushyigikirwa kwa mwiseneza suko abamushyigikiye bafitanye isano ahubwo Imana niyo yaturemye inatugenera ikizatubeshaho

    ndemeranyaneza.nuwanditse iyibaruwacyane.mwiseneza.nibatumushyigikiye.nkabanyarwanda.benshi.ntago.abantu.bagize.akanama nkemurampaka.karurusha.kwitegerezaneza.kandinumushingawe.urimurigahunda.yareta.yacu.miss.nuwabanyarwanda.hakurikizwe.uworubanda.rwahisemo.ataribyo.baszashake.irindizina.ntibazongere kuryita.miss Rwanda..turifuza.mwiseneza.ntanamukorogoyisize.abereye.urwanda.nafurikayacu

    @saidiisimbi wowe rero niwowe ufitibibazo njye ndarengana sinzi ukungana nuko raisonnemt yawe aho igera,none c uyu munyamakuru wanditse ngo ashakwa na RUBANDA NYAMWINSHI urunva wowe ibi bivuziki?ese kuki mwamushyizeho imbaraga zingana zirya zose?ese wawundi wubushize wabaye miss populaire wateze akamoto ko ntigeze nunva muzana izo za rubanda nyamwinshi???nta ngengabitekerezo ngirasha ahubwo mwebwe mwanditse iyo baruwa nabayishyigikiye mukwiye gukurikiranwa na RIB kuko mufiticyomubamushaka kuvuga.

    Wwe wiyise Rodger njye ndabona ntabwenge ugira nkurikije ibitekerezo watanze kuko wahise uzanamo ibintu bidafite aho bihuriye sinzi niba utarwaye mumutwe kbsa,ese warebye abamushyigikiye bose uhita ubashyira muri category mbere yo kwandika ubusa, message yawe ikwiye kunononsorwa ugatanga ibisobanuro kuko ingengabitekerezo yarakumunze.ntabwenge ufite kbsa!!!

    Wowe wanditse iyi post ngo Kelly mwanga umuntu ubabwiza ukuri none c dukurikije ibyo uriya munyamakuru yanditse bivuziki?ahubwo ndabona akajinya kakwishe!!!!
    Mureke gutukana cg guhangana tuzategereza turebe aho bijya gusa ukuntu murimo guhinda harakantu tu kabyihishinyuma ndunva nawe ntawe ntacyo umurushije wowe ushobora kuba uri injiji niba we ntabwenge agira

    Numva uguhitamo ntigukwiye gukorwa numuntu umwe.ahubwo ushyigikiwe na benshi Abe ariwe uhabwa amahirwe

    Iimpavu Ernest yashyigikiye uy umukobwa bavuka hamwe ku kibuye baraturanye urugo kurugo naho wowe Rogerd ndakuzi so wanyu ni bikindi Simon arrêt tes conoli vas de faire foutre ahubwo wowe ufite ingengasi mutobo iragukeneye niba Ernest aba usa afite ibyamujyanye ahubwo ufite icyo bita jaloux kuko utabona Big Mac or hamburger komeza uhekenye amateke ishyari muri kurahehe ababa hanze Bose wumva ari abahutu?!cg abarwanya reta wa kigarisha we en faite je t ancule.

    @H2 mwikeka amabinga nicyo mbakundira erega message yatambutse kdi nizereko mwayunvishe mwanjijimwe ngo rubanda nyamwinshi hhhhhh cyakora murababaje kobagutwaye&babatwaye I mutobo c kuko murabo muribo njye najyanwayo kuko navukijubuzima nde,bustard!

    ariko ndumiwe peeee,uyu wiyise rogers ,nuwahe ?yewe ndayisaba ntakatubeshye ndumunyarwanda iracyari kuri 1% kuko nkurikije ibyo uyu rogers yanditse ni amacakubiri gusas gusaaa.nonese muvandi ko njye ndi rubanda nyamucye kandi nkaba shyigikiye josiane urashaka kuvuga ko nayobye ntabwenge ngira ndi ikigwari?,nonese rogers muvandimwe josiane we uzi ari uwo muruhe ruhande?nyamuke cg nyamwishi ,reka nkubaze,,, abantu ibihumbi nibihumbagize bimushyigikiye bose ni rubanda nyamwinshi nkuko ubivuga,,,, please gabanya traumaaaaaa

    ariko ndumiwe peeee,uyu wiyise rogers ,nuwahe ?yewe ndayisaba ntakatubeshye ndumunyarwanda iracyari kuri 1% kuko nkurikije ibyo uyu rogers yanditse ni amacakubiri gusas gusaaa.nonese muvandi ko njye ndi rubanda nyamucye kandi nkaba shyigikiye josiane urashaka kuvuga ko nayobye ntabwenge ngira ndi ikigwari?,nonese rogers muvandimwe josiane we uzi ari uwo muruhe rruhande?nyamuke cg nyamwishi ,reka nkubaze,,, abantu ibihumbi nibihumbagize bimushyigikiye bose ni rubanda nyamwinshi nkuko ubivuga,,,, please gabanya traumaaaaaa

    ariko ndumiwe peeee,uyu wiyise rogers ,nuwahe ?yewe ndayisaba ntakatubeshye ndumunyarwanda iracyari kuri 1% kuko nkurikije ibyo uyu rogers yanditse ni amacakubiri gusas gusaaa.nonese muvandi ko njye ndi rubanda nyamucye kandi nkaba shyigikiye josiane urashaka kuvuga ko nayobye ntabwenge ngira ndi ikigwari?,nonese rogers muvandimwe josiane we uzi ari uwo muruhe rruhande?nyamuke cg nyamwishi ,reka nkubaze,,, abantu ibihumbi nibihumbagize bimushyigikiye bose ni rubanda nyamwinshi nkuko ubivuga,,,, please gabanya traumaaaaaa

    Njyewe Rogers ibyo nandika ntabushishozi mbyandikana nta nikinyabupfufa ngira kuko ndi injiji Mu mutwe kandi nkaba ngira ishyari cyane ikirintera nta mushiki wange uri mwirushanwa kuko we akorera akaninjoro kumuhanda i matimba nkaba ngirira ishyari nabigurukiye babayeho neza hirya nohino kw Isi uwamfasha yazanjyana iwawa nazagaruka ibivumvuri byaramvuye mubwonko kuko ndihafi kwiruka.murakoze kubufasha bwanyu bwo kuzangarura i bumuntu

    @Rogers pirate,nakubise ahababaza kdi mwebwe ubahemukira nutababwiza ukuri,murikwikirigita mugaseka ibyo byifuzo byanyu mwese ntibizagerwaho abanyise injiji mwese ndabasetse gusa numujinya urikubarya wowe wiyiswe "ndumunyarwanda"nta trauma rwose nfite am ready&normal% gusa ukuri kuryana mumatwi ark njye no muzima busanzwe mbabwizukuri,kdi rwose simbatinya ubwo bwinshi bwanyu ntibwankanga,rero bavandimwe icyo gitutu cyanyu ntikizatuma iyo nkoramutima yanyu iba Nyampinga bitewe nubwo busabe bwanyu bwa Rubanda nyamwinshi ahubwo nuguhatana murunva mwese mutekereza nkabana cg nkutujiji tujyendera muri ideologie za cyera.cyereka yaba ari bya bihe....byanyu ubu wapi kbs.

    Mukaba murasingiranye nanone mupfa ubusa😏😏. Uwaturoze ntiyakarabye. Icyo umuntu aricyo cyose harubirya,haruwo bivuza ,harubijyana ku soko,,harubituramo,,harubyambara,,haruwo birinda ibibazo byo mw’isi cg harubitsindisha urupfu. Ese icyo umuntu aricyo cyose haruwo bituma adaca muri
    circuit y’ubuzima isanzwe: haruvuka muri twe agahita atangira kuvuga ,kwiruka,agahita arangiza amashuro agahita akura asize abo batameze kimwe? Haruguruka se ,harukora ikintubicaricyo cyose kiruta icyabandi. Kdi bikarangira tugenda tuva kuriyi si ntawe nzi muritwe ufite imyaka 500. Tukaba twambaye kandi umubiri ushobora kuduhinduka any time utitaye kucyo turicyo.
    Nyamuneka tujye tworoherana kandi bitume tworoherwa. Kandi tuzirikane ko uko byagenda kose abatuye igihugu bagomba kukibanamo. Babishaka batabishaka kandi KO abatuye isi bagomba kuyibanamo .

    Mukaba murasingiranye nanone mupfa ubusa😏😏. Uwaturoze ntiyakarabye. Icyo umuntu aricyo cyose harubirya,haruwo bivuza ,harubijyana ku soko,,harubituramo,,harubyambara,,haruwo birinda ibibazo byo mw’isi cg harubitsindisha urupfu. Ese icyo umuntu aricyo cyose haruwo bituma adaca muri
    circuit y’ubuzima isanzwe: haruvuka muri twe agahita atangira kuvuga ,kwiruka,agahita arangiza amashuro agahita akura asize abo batameze kimwe? Haruguruka se ,harukora ikintubicaricyo cyose kiruta icyabandi. Kdi bikarangira tugenda tuva kuriyi si ntawe nzi muritwe ufite imyaka 500. Tukaba twambaye kandi umubiri ushobora kuduhinduka any time utitaye kucyo turicyo.
    Nyamuneka tujye tworoherana kandi bitume tworoherwa. Kandi tuzirikane ko uko byagenda kose abatuye igihugu bagomba kukibanamo. Babishaka batabishaka kandi KO abatuye isi bagomba kuyibanamo .

    @Ndumunyarwanda,nyamara nubwo uyu Rogers mwamwihaye,wowe uvugango uri rubanda nyamuke ntaho tuzi hakoresheje ijambo nyamuke bishatse kuvuga "abatutsi"rero uyu wanditse ngo uwo Rubanda nyamwishi ishaka niwe uzaba nyampinga ikibazo rero kiri kuruyu Ernesto wakoresheje ririya jambo kdi mbere ryabaga risobanuye "Abahutu"sinzi nanjye rero niba yarashatse kuvugako uyu nyampinga azatorwa nabahutu gusa,kandi rwose uyu siwamunyamukuru wakoraga kuri RBA?nimukuru bihagije yagakwiye kuba abizi,hari amagambo yakoreshejwe mbere ya Genocide yakorewabatutsi yasizamateka atari meza:eg: Interahamwe,Rubanda nyamwishi ,bene sebahinzi,inzoka,inyenzi,....atagikoreshwa ubu,rero nubwo uyu muntu Rogers ndunva mutamuviraho inda imwe ahubwo uriya mugabo byaba byiza akosoye ziriya nvugo ze Rubanda nyamwinshi ubutaha.

    Rogers Uzi umwana nkawe uvuka kunda uko bamwita fils de pute mukiwacu uricyo bita ikinyendaro nkurikije ibyo mbonye wanditse wabona uba muri RNC bakwitondere wowe ufite ivangura ribi idiologie yawe irashaje wa kirura we tuzi uko mwitwikira uruhu rw Inama kandi muri ibirura ariko amaherezo uramenyekana kandi uri no gushakishwa ntago uri pirate ur batard kamese ibitameswa

    Ushatse kuvugiki wa njijiwe umurwayi wo mumutwe toka satani wowe ngo MKG gusa nanjye nunjye murye ubwo bwinshi bwanyu ntahotuzagera hopeless.

    erega ibipinga ntaho byagiye urabona ngo aba banyagwa barakora campain yuyu mu miss utanashinga ngo nuko ariwe ushakwa na rubanda nyamwinshi,pyu mugende mwa byontazimwe mwe mwitugarura mubyakera mureke azitsindire kugiti cye mutabanje guhurura gutyo ubu c murabona umuntu usa kuriya yahagarira u Rwagasabo koko?
    ishyano ryaba riguye,dukeneye ba miss basa wenda nkaba Aurore,Bahati grâce,Colombe,....genre nkizi murunva mwebwe mwa mpumyimwe

    Ese Ernesto yanditse iryo Jambo muruhe rurimi ?
    Nkekako umunyamakuru wasobanuye ibyanditswe na Ernesto Ari mwagashyize ho ibyo

    @Mike écoute moi bien coch ndabona ni mutobo mutahakwiye kereka uwabasubiza Mu mashyamba ya Congo mwabirura mwe niho hababereye nik ta mère tout d’abord avant que on peut parler batard mwaratsinzwe erega c est fin pour vs😷😷😷😷😷😷🤧🤧🤧🤧🤧😠😠😠😠

    @MKG,hhhhh sha waretse kujijishaho ubwo arinjye nawe uwavuye mwishyamba vubaha nuwarirerewemo uwigaragaza ninde?imagine naravuye mwishyamba ubwo wowe waba waravuyehe?ikuzimu?cg muruganda rucura imihoro naho rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa