Reba ibintu 5 bitangaje utamenye byaranze ubukwe bwa Safi Madiba na Judith Niyonteze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 October 2017 Yasuwe: 9022

Safi Madiba ubu yujuje icyumwe kimwe abana n’umugore we Judith byemewe n’amategeko. Dore bimwe mu bintu bitangaje utamenye ku bukwe bwabo.

1. Safi yarinze akora ubukwe abantu bakibifata nk’imikino cyangwa ibihuha

N’ubwo byacicikanaga mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, abantu benshi ntibabyemeraga ndetse bavugaga ko Safi atakundana na Judith ngo kuko nk’umusitari, Safi yagomba gukundana n’umukobwa w’uburanga buhebuje. Hari n’uwamuciriye umugani agira ati: "Koko burya ngo utinda mu nyama ugacyura amagufwa."

2. Safi ntiyigeze atera ivi

Muri iyi minsi biraharawe cyane ku basore cyane cyane abasitari gutera ivi bakambika umukunzi wabo impeta mbere gato y’ubukwe. Ibi byabaye kuri Ishimwe Clement ubwo yateraga ivi agasaba Knowless kumubera umugore, byongera kuba kuri Umutare Gaby aba bombi bakaba baramaze kurushinga. Ibi rero Safi ntibyamuciriye ishati kuko atigeze abikora nabyo bikaba ari kimwe mu byashingirwagaho na benshi bavuga ko ubu bukwe ari nk’ikinamico gusa italiki yarageze Safi yerekana ko atakinaga maze asezerana na Judith kubana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

3. Ubukwe bwamenyekanye habura igihe gito cyane ngo bube

Ubukwe bwa Safi na Judith buri mu bukwe bwaciye agahigo mu Rwanda ko kumenyekana habura igihe gito cyane ngo bube(habura iminsi 9 gusa). Inkuru y’ubukwe bwa Safi na Judith bwamenyekanye taliki ya 21 Nzeri bugomba kuba taliki ya 1 Ukwakira.

4. Umwe mu bo bashinganye bakanaririmbana mu itsinda rya Urban Boyz ntiyabonetse mu bukwe.

Uwitwa Nizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz ntiyigeze akandagiza ikirenge mu bukwe bwa mugenzi we baruhanye imyaka itari mike ndetse bageranye kuri byinshi muri muzika n’ubwo nyamara yafatwaga n’abafana b’iri tsinda nk’incuti magara ya Safi. Kugeza ubu Nizzo avuga ko atigeze atumirwa muri ubwo bukwe, gusa hakanumvikana amakuru avuga ko habayemo gucana inyuma hagati y’aba basore. Safi we ntacyo aravuga kuri aya makuru yose.

5. Ubukwe bwa Safi bwahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uwahoze ari umukunzi we Knowless

Ku cyumweru taliki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi yasabye, arakwa ndetse asezerana n’umukunzi we Judith. Ku rundi ruhande ariko Knowless wahoze ari umukunzi we na we yarimo yizihiza isabukuru ye y’amavuko. N’ubwo yari yatangaje ko aramutse atumiwe yakwitabira ubu bukwe, ntiyigeze ahakandagiza ikirenge aha bikaba bitaramenyekana niba ari uko atatumiwe cyangw niba ari uko na we yari afite ibirori.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble asimme happy

    Ariko abanu bakuda kwibaza kubandi umusore mwamuretse akiyubakira

    4 months ago

Inzindi nkuru

Miss Rusizi wihebeye umugabo umurusha imyaka 24 yakorewe ’Bridal...

Umutesi Teta Afsa wabaye Miss w’Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2017 yakorewe...
17 February 2018 Yasuwe: 3884 1

Jordin Sparks wahoze akundana na Jason Derulo yatangaje abantu kubera...

Umuhanzi Jordin Sparks wahoze akundana na Jason Derulo yagaragaye ku...
17 February 2018 Yasuwe: 3352 0

Abakobwa 6 barimo n’umunyarwandakazi basenye urugo Diamond yubakanye na Zari...

Umunsi w’abakundana ‘St Valentin’ wizihijwe kuwa 14 Gashyantare,2018...
17 February 2018 Yasuwe: 5876 1

Umutoniwase yasubije icyamuteye gutega moto ajya mu mwiherero#MISSRWANDA2018

Anastasie Umutoniwase,umukobwa uri kuzamuka mu majwi y’abahatanira ikamba...
17 February 2018 Yasuwe: 4706 0

Umukobwa wa Apotre Masasu yanze ubusabe bwa Patient yakunze...

Uwamahoro Deborah umukobwa w’umuvugabutumwa Apotre Masasu yanze ubusabe...
16 February 2018 Yasuwe: 4241 0

Nyuma y’amezi ane, Umugore wa Safi yagarutse mu rugo

Niyonizera Judithe warushinze na Safi Madiba yagarutse mu Rwanda avuye...
16 February 2018 Yasuwe: 7925 1