skol
fortebet

Reba ibitekerezo byuzuyemo amarangamutima menshi bihumuriza Miss Vanessa Uwase washatse kwiyahura kubera umuherwe w’umukongomani

Yanditswe: Saturday 12, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa, yabujijwe kwiyahura na nyina ndetse n’umuvandimwe we, mu gihe yageragezaga kwiyahura nk’uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp).

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa ko yatandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Putin Kabalu, akagerageza gukora ibishoboka ngo basubirane bikanga.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).

Ati “Mfite ubwoba bw’uko byashobokaga kuba yakwiyahura igihe icyo ari cyo cyose. Niriwe mpamagara nyina n’uwo bavukana ntibari kunyitaba ndetse na Vanessa ubwe, kuko ni inshuti za hafi z’umuryango, byaramugoye kwemera ko umubano we na Kabalu warangiye”.

Miss Vanessa yakomeje kugaragara ku mafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye afite impano zitandukanye zihenze ndetse no mu ngendo hirya no hino hamwe n’umukunzi we Kabalu mu buzima buhenze.

Kabalu Putin azwi kuri instagram nk’umucuruzi ufite amafaranga ukorera ubucuruzi bwe hagati y’u Rwanda, DR Congo na Tanzania, aho atuye.

Byavuzwe ko mbere y’uko Miss Vanessa atekereza kwiyahura yabanje kujya muri Tanzania kugerageza kureba uko yasubirana n’umukunzi we agasanga umusore atabirimo.

Mu mpera za 2019, Kabalu yakoreshereje umukunzi we Miss Vanessa bakundanaga icyo gihe ibirori by’isabukuru akaza no kumwambika impeta amusaba ko babana.

Nyuma y’ibyo bihe byiza yahise ajya kuri instagram avuga ko yiteguye kuba umugore wa Kabalu nibamara kwiyereka imiryango. Bikekwa ko kuba ibi bitaragezweho ari imwe mu mpamvu zamuteye agahinda gakabije (depression).

Inkuru nk’izi z’urukundo zaherukaga kuvugwa hagati ya 2015 na 2016 ubwo yakundanaga na Olivis wo mu itsinda rya Active ariko baza gutandukana nabi muri 2016.

Icyo gihe bateranye amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse Vanessa yita Olivis umwana, na Olivis mu kumusubiza avuga ko atakwita umwana umuntu yambariye ubusa.”

Miss vanessa yavuze ko ataciye inka amabere kuba yarambariye ubusa Olivis, yavuze ko nta muntu wakagombye kumuciraho iteka ngo amuvume, asobanura ko atari we mukobwa wenyine wambariye ukuri umuhungu cyane ko yari umukunzi we.

Ibitekerezo byatanzwe bimwihanganisha


Ibitekerezo

  • Vanessa rwose ndakwinginze ngo wihangane kdi ndagusabye njyewe sinavuga ngo wakurikiye amafarang cg ikindi ntazi ark ndagusabye ngo usable Imana uguhe Mahoro ndetss uyisabe ugukwiye

    Ariko nkubwo koko nkumuntu wabaye Miss Uba uri kwihisha iki abandi bakobwa bakagombye kukubonamo ikitegererezo . Ni ubwa mbere numva miss yashatse kwiyahura. Umurenge urusha inzara kuryana. Ubwo se wiyahuye noneho waba umubonye. Urababaje .tujye dutekereza tugeze kure. Abasore barahari kandi bafite urukundo. Niba waramwambariye ubutuku ni kwa kureba hafi .intekerezo yo kwiyahura ntuzongere kuyigira have no mu nzozi.

    Rwose Vanessa pole sana mubuzima bibaho ihanganire ububabare urimo akakanya utuze uzabona undi uguha umunezero witeka ryose mureke agenda ubuzima ni gatebe gatoki we aryohewe namafaranga ye atuma akina nimitima yabakobwa gusa Imana iguhe kwihangana

    Bakobwa nabagira inama yo kujya mushishoza,kuko burya baravuga NGO wirukira ugusiga ugasiga ugusanga,ntimugashidukire ibintu NGO umuntu aratunze,oyaaaaa,urukundo si amafaranga check kugira ibyamirenge, so kdi mukibukako burya ahari urukundo nibindi byose biraboneka,nonec byakumarira iki kuba utunze ibyamirenge ariko ntamahoro ubifitemo?can you imagine,so please you have to look so far more than near,then basore namwe ntimuri shyashya,mwisubireho kubeshya abana babakobwa mutabafiteho intego nzima,please everyone else he must look forward to their future and their vision,nonec nuguma muri business zo kujya uhora uhinduranya abakobwa ubwo urumva uzaba ugana hehe,so please us we are the Rwandan’s future,we have to focus in on what is most important to us and our country , mwisubireho , thanks

    Buriya gusangiza amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga biramuruhura. Ni nko kuganira n’umu counselor.
    Niyihangane, igihe kivura ibikomere. Ntazasubire mu rukundo hutihuti, azarindire akire mu mutima. Nko mu mwaka umwe nibura.
    Aho gukundana ku ikubitiro n’umuntu uhuriye nawe mu minsi mikuru, ni byiza gukundana n’umuntu uzi imico ye, naho ubundi urukundo rutangira ako kanya umuntu ataramenyana n’umurambagiza, ruhinduka nk’umuriro w’amashara. Ruzima nk’uko rwagurumanye. Bariya ba bosses bo abenshi bagira ruke, iyo baba barugira baba bafite ingo zihamye. Bafata abakobwa nk’utu marionnettes bakabasenya umutima bakabahinduranya badahangayitse kuko nta rukundo baba babafitiye!

    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa