skol
fortebet

Reba ifoto yaciye ibintu hose ya Miss Mwiseneza Josiane mu mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane, ukomeje gufanwa na benshi muri Miss Rwanda yongeye kugaragara mu mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports nayo ifite abafana benshi mu gihugu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uri mu bakobwa 20 bari mu mwiherero (boot camp) wa Miss Rwanda 2019, akomeje kwerekana udushya twinshi bikanezeza abamushyigikiye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Mutarama nibwo hagaragaye ifoto ya Mwiseneza Josiane yambaye umwambaro wa Rayon Sports. Iyi foto yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko facebook na Whatsapp.

Mu by’ukuri ntiharamenyekana niba koko iyi foto ari iy’uyu mukobwa wikundiwe n’abatari bake muri iri rushanwa ry’ubwiza ,cyangwa niba ari ifoto nkorano, gusa ikigaragara ni uko kuva yajya ahagaragara abafana be kakomeje kuyishimira by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports.

Iyi foto yatumye abamaze kuyibona bibaza niba Mwiseneza Josiane afana ikipe ya Rayon Sports.Gusa amakuru nanone agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko iyi foto yaba yakozwe n’umwe mu bafana ba Rayon Sports akoresheje Photoshop ashaka kwerekana IGIKUNDIRO uyu mwali afitiwe n’abanyarwanda batari bake yifashishije umwambaro w’ikipe nayo izwi ku izina rya GIKUNDIRO.

Ibitekerezo

  • No, ni Photoshop reba mwijosi neza urabibona

    Kuva hajemo ibya gasenyi ahaho ibyawe josiane birakurangiranye baguteyumwaku neza neza kuko ntabwo aba judges bakorera kugitutu nkiki cyubwenjye buke iyi campaign yawe rwose ntiyaguhesha ikamba kuko hari kimwe ubura ngo wuzuze muri 3 bikurikizwa for sure you can’t be crowned.

    mujye mubesha abafite amaso ntibabone. Wowe urafata umutwe w`umukobwa ukawambika igihimba cy`umuhungu. Ubuse wabuze ifoto y`umufana w`umukobwa wa Rayon ukoresha. Genda urasebye. puuuuuuu!!!!

    Iyi photo ni iya yannick mukunzi ntago ari mwiseneza

    Biragaragara ko ari photoshop kuko urebye neza urabona ko mu gatuza atari ah’umukobwa ufite amabere. Ni undi muntu wafotowe ayambaye, bashyiraho isura ya Jos

    Ni inkorano kuko urabona nta mabere arimo.

    Humura ntamwaku ubaho ahubwo urikumwe n’Imana y’ukuri rwose kandi aho ugeze ntawahakekaga ibyiza biri imbere .courage mukobwa mwiza niba wikudira rayon wihisha amarangamutima yawe kuko icyo uzabacyo ntaho kijya kiragutegereza

    Ni photoshop , none se iyi nkumi uravugako nta kabere igira, photoshop mbi cyane.

    aliko jye muransetsa umuntu usa gutyo yaba Miss koko,ntimugakabye.numufana Wa Rayon nyine ntagitangaje kilimo

    uyumwana nuwiwacu zakayove hariya zarubengera mushimiye ubujyo yiyumvise KO nawe yajya muri bamiss ntibakomeze kumuzanamo ibyamoko twese turabanyarwanda gusa nuko iyizarutsiro mbona ututurere badampfakwemerako nahohagaragara ibyishimo nkibi iyaba aturutse zanyabihu aho mubigogwe yarikwegukana itsinzi gusa mushimiye ukuntu yambaye umwambaro wikipe yimana gikundiro lmana imushyigikire nawe azamure umuryangowe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa