skol
fortebet

Reba igihembo gihambaye Meddy yahawe n’urubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda uhawe ishimwe n’urubuga rwa YouTube.

Sponsored Ad

Iri shimwe Meddy rizwi nka ‘Silver Play Button’ rihabwa umuhanzi cyangwa undi uwari wese ukoresha uru rubuga rwa Youtube ukurikirwa n’abarenga ibihumbi ijana kuri uru rubuga.

Meddy mu kwishimira iri shimwe yahawe yashyize amashusho kuruga rwa Instagram ashimira abakunzi be n’abakunda ibihangano bye.

“Ndabasuhuje bafana banjye, nshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye! Ndifuza gufata uyu mwanya nkabashimira kuba munshyigikira mu rugendo rwanjye, uyu munsi nabonye ishimwe, ‘Silver Play Button’ nagize abantu barenga ibihumbi ijana ku rubuga rwa Youtube, ndabashimiye kubwu ubufasha bwanyu.”

Kugeza ubu Meddy akurikirwa n’abantu ibihumbi 134 kuri uru rubuga rwa YouTube ndetse imwe mu ndirimbo ze zimaze kurwebwa n’abantu benshi ni iyitwa ‘Slowly’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa