skol
fortebet

Reba igisubizo gitangaje Miss Mushambokazi yasubije umufana we wari umubajije ikintu adashobora kubaho adafite[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Miss Jordan Mushambokazi yasubije umufana we wamubajije ikintu cy’ingenzi adashobora kubaho adafite. Ni mu kiswe 100 questions ku rubuga rwa snapchat aho Miss Jordan Mushambokazi yasubizaga ibibazo 100 byabajijwe n’abafana be.

Sponsored Ad

Nkuko byagaragaye mu gisubizo Miss Jordan Mushambokazi yasubije umufana we, Miss Jordan Mushambokazi yavuze ko ikintu cy’ingenzi ashobora kubaho adafite ari ibiryo (food).

Miss Jordan Mushambokazi ni umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwinjira mu idini ya Islam nyuma yuko umusore bakundana ari umu islam akaba yarifuje guhuza imyemerere nawe nubwo yari afite uburenganzira bwo kuguma mu idini yari asanzwe arimo.

Miss Jordan Mushambokazi yavuze ko yagiye mu idini ya islam nyuma yuko amaze gusobanukirwa n’amahame yayo. Miss Jordan yakomeje avuga ko we n’umukunzi we bafitanye gahunda yo gukora ubukwe gusa ntiyigeze yerura ngo avuge igihe nyir’izina ubukwe buzaberaho gusa yavuze ko ari mu gihe cya vuba.

Mushambokazi yavuze ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi! Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha. Avuga ko itariki y’ubukwe bwabo atayitangaza, ariko ko buzaba mu minsi iri imbere.

Mushambokazi ari mu bakobwa b’ikimero batuye kuri Instagram. Akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 85, yivuga nk’umuntu ushyira imbaraga cyane mu kimuha umunezero udashira.

Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Young Grace. Ndetse aza gutuma uyu muraperikazi ahindura idini ajya muri Islam ariko baza gutandukana.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa