skol
fortebet

Reba impamvu yateye Rose Muhando gutera umugongo idini rya Islam yavukiyemo akiyegurira Yesu

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rose muhando ni Umunyatanzaniya kazi , umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba n’Umwanditsi w’indirimbo. Yavutse mu mwaka w’ 1975 avukira mu gace ka Dumila ,mu karere ka Kiloso mu ntara ya morogoro muri Tanzaniya.

Sponsored Ad

Rose yavukiye mu idini rya Kiyisilamu ari naho yakuriye azwi ku izina rya devout Muslim,Muhando yaje kugira ikibazo cy’ubumuga aho yarwaye imyaka 3 ndetse nyuma aza gukizwa yemera Umwami Yesu nk’umwami n’umukiza we.

Ku myaka icyenda yaje kugira inzozi abona Yesu aza ku mukiza, nyuma aza gukira amaze imyaka 3 ababara niko kuva mu idini ya Islamu ahinduka umukirisitu, Rose muhando wari uzwi ku izina rya Devout Muslim muhando yaje kubatizwa mu idina rya Gikirisiti ahabwa izina rya Rose Muhando.

Nyuma Rose Muhando yaje kwinjira mu mwuga w’uburirimyi aho yatagiriye muri korari ya mutagatifu Mariya , nyuma yahawe umwanya wubuyobozi muri iyo korari yabarizwaga murusengero rw’Abagilikani mu gace ka Chimuli mu mujyi wa Dodoma.

Nyuma y’igihe kirekire ayoboye iyi korari yaje kumwirukana, ni nyuma yaho yanze gusohorana indirimbo hamwe nayo.

Ku itariki ya 31 Mutarama 2005 nibwo Muhando yahawe igihembo cy’umuririmbyi witwaye neza ndetse akagira ibihangano byiza umwaka wose muri Tanzaniya mu mwaka wa 2004(Tanzania Gospel Music Award Concert,2004).

Nyuma yo guhabwa icyo gihembo Rose Muhando yatangiye kumenyekana hirya no hino mu gihugu cya Tanzaniya, ni bwo mu Kuboza muri 2005 yitabiriye igitaramo cyo Guhimbaza Imana cyabereye mu mujyi wa Dar es Salam cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana bimfubyi.

Muri Gashyantare 2011 Muhando yasinyanye amasezerano menshi n’inzu itunganya muzika yitwa Sony.

Aya masezerano yatangarijwe mu nama yabereye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya tariki ya 9 Gashyantare, kandi aya masezerano ni yo yari ayambere asinywe muri ubu buryo mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba.

Zimwe muri album ze harimo :

- Mteule Uwe Macho(2004)
- Kitimutimu(2005)
- Jipange Sawasawa(2008)
- Nyota ya Ajabu(2010)
- Utamu Wa Yesu(2011)
- Nampenda Yesu(2017)
- Jitenge Na Lutu(2017)
- Hangriemawith her choir (2017)
- Usife Moyo(2018).

Bimwe mu bihembo yahawe harimo icyo yahawe muri 2005 cyitwa Tanzania Music Awards nk’umugore uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ufite indirimbo nziza yitwa (“Mteule uwe macho”).

2009 yahawe igihembo nk’umuhanzi witwaye neza muri Tanzaniya uririmba indirimbo zihimbaza Imana,yahawe igihembo cy’Amashilingi (amafaranga akoreshwa muri Tanzaniya) angana 200,000 n’igitangaza makuru cyo muri Tanzaniya cyitwa Tanzania Broadcasting Corporation TBC kubere indirimbo ye yitwa “Nibebe”.

2008 yahawe igihembo kitwa Groove Awards mu gihugu cya Kenya nk’umuhanzi w’umugore uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana muri Afurika.

Rose Muhando ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi ku mugabane wa Afuruka ndetse no ku Isi yose yewe n’abatumva ururimi rw’Igiswayire aba aririmbamo bakunda uburyo indirimbo ze ziba zibyinitse!

Muri 2017 ni bwo Rose muhando byavugwaga ko akoresha ibiyobyabwenge ariko we yaje kubihakana.

Rose muhando nta mugabo agira basezeranye, gusa afite abana ba 3 amazina yabo ni Gift, Nicolas na Maximilian.

Ibitekerezo

  • Ko mutatubwiye uko ubu amerewe? Hari haravuzwe amakuru ko yasaze, ubundi ko yasubiye muri Islam, rwose iyi nkuru ntiyuzuyek uko ieangiye namyebye later updates ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa