skol
fortebet

Reba inzira zose Meddy yaciyemo kugira ngo afatishe Mimi yemere ko bakundana

Yanditswe: Tuesday 01, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ngabo Medard ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Leta Zunze za Amerika nyuma yo kugaruka mu Rwanda azanye n’umukunzi we nibwo benshi bemeye ko uyu musore ari mu rukundo ibintu atakundaga kugarukaho cyane mu bigariniro bitandukanye yokoze mbere.

Sponsored Ad

Meddy bwa mbere ahura na Mimi Mehfira , (Umukobwa ufite inkomoko muri Ethiopia) ngo bahuzwe n’inshuti ya Meddy iba mu mujyi wa Dallas icyo gihe Meddy ngo yashakaga umukobwa wo gukoresha mu mashusho y’indirimbo(Video) y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ gusa ngo byari bigoye kugira ngo yemere kujya muri iyo ndirimbo.

“Nari ndigushaka umukobwa nkoresha muri Video , hanyuma umuntu w’inshuti yanjye arabwira ko yamumbonera ariko atizeye neza ko yakemera kujya muei Video , icyo gihe nagerageje kuvugisha uwo mukobwa ariwe ubuturi kumwe ariko arabyanga .”

Nyuma yaho Mimi yanze kujya muri ayo mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ Meddy ngo yamaze amezi ane agishakisha undi wakemera kujya muri iyi ndrimbo gusa ngo Mimi niwe yabona wajya muri ayo mashusho y’indirimbo ntawundi wari kumunyura .
“Nyuma yo kwanga kujya muri Video byantwaye hafi amezi ane aza kwemera kujya muri video, ni uko byatangiye njye kugiti cyanjye numvaga ntawundi wanjya muri ayo mashusho y’indirimbo gusa nawe yakomezaga kumbaza impamvu ariwe gusa nshaka , njye numvaga ari umutima wanjye ari uriya ushaka ntawundi ushaka ko ajya muri Video, ni uko nyine byatangiye tumenyana gutyo biciye mu mashusho y’indirimbo.”

Nyuma yo guhuzwa n’amashusho y’indirimbo Meddy ngo byamutwaye amezi ane kugira ngo urukunndo rwabo rutangire gushinga imizi

“Ibyo urukundo byaje nka nyuma y’amezi ane kuko ntago byari byoroshye kubimwumvisha ni umukobwa utandukanye n’abandi , ni umuntu udashaka kujya mubikorwa bijyanye n’imyidagaduro cyane ntiyanashakaga nokubijyamo n’agato, ntabwo byari byoroshye ntiyari azi n’ibintu by’umuziki gusa twakomeje kuba inshuti agenda amenyera.”

Ibintu bitatu Meddy akundira uyu mukobwa aha Meddy agira ati “Navuga ubwenge afite ukuntu atekereza , Gucisha make”

Meddy mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko atari yiteze kujya mu rukundo n’uyu mukobwa yakoreshe mu mashusho y’indirimbo ye babanje kuba inshuti ibindi biza nyuma cyane ngo atari wamukobwa ukoreshwa mu mashusho y’indirimbo cya umunyamideli .

Meddy yabajijwe niba yakongera kumukoresha mu mashusho y’indirimbo asubiza agira ati “Abyemeye nabikora ”

Meddy avuga ko ibihe byiza yaba yaragiranye n’umukunzi we ngo byabaye mu kwezi kwa 7 mu 2018 ubwo bari bajyanye gutembera muri Mexico.

Nyuma yaho uyu mukunzi wa Meddy yagiye amuherekeza mu bitaramo bitandukanye yagiye akora hirya no hino ku Isi cyane cyane muri Canada n’Ubwongereza gusa icyo gihe nabwo bisa naho ibyo urukundo byari bikiri ibanga ryabo badashaka kubishyira ahagaragara.

Ku mugaragaro Meddy ubwo yari mugitaramo nanone muri Canada nibwo yahamagaye uyu mukunzi we ku rubyiniro ubwo yari ari kuririmba indirimbo “Ntawamusimbura” yabahuje bombi.

Meddy n’umukunzi we ubu bari mu Rwanda aho Meddy yaje mu gitaramo cya East African Party ya 11, Meddy yerekanye Mimi mu muryango we aho Umubyeyi wa Meddy yakiranye urugwiro ‘umukazana’ we aho batuye I Remera mu mujyi wa Kigali,ku wa 25 Ukuboza 2018.

Ibitekerezo

  • tubarinyuma murukumdo murukundo rwanyu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa