skol
fortebet

Reba uburanga bw’abakobwa 22 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Uganda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abakobwa 22 b’ikimero bahatanira kwambikwa ikamba rya Miss Uganda 2019, batangajwe mu muhango ukomeye wabereye muri Sheraton Hotel mu Mujyi wa Kampala, ku wa 25 Kamena 2019.

Sponsored Ad

Uko ari 22 umwe ni we uzambikwa ikamba asimbure umukobwa witwa Quiin Abenakyo wandikiye amateka akomeye mu irushanwa rya Miss World 2018. Galaxy Fm ivuga ko abakobwa 22 batoranyijwe mu barenga 200.

Iki gikorwa cyo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburaga muri Uganda cyateguwe na Talent Africa na Kezzy Events basanzwe bafite uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa.

Benshi mu bakobwa bahataniye ikamba basoje kaminuza abandi bari gusoza amasomo muri kaminuza. Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 27 Nyakanga 2019, igikorwa kizabera muri Sheraton Hotel.

Iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa 22 cyitabiriwe n’abakobwa bagiye bambikwa ikamba muri Uganda mu myaka ishize. Barimo Sylivia Wilson Namutebi, Leah Kagasa, Leah Kalanguka, Phiona Buzu, Quiin Abenakyo bashyigikiye bagenzi babo bazavamo umwe wambikwa ikamba.

Abakobwa 22 bari guhatanira iri kamba ni: Mariam Muhamed, Gloria Nawanyasa, Santina Anshemeza, Braton Braxy Kempango, Mariam Nyamatte, Nabirah Nagawa, Petronella Acen, Nusula Babirye, Claire Gift Kabahemba, Margaret Naimuli, Rebecca Rhine Samara, Carloyne Rukundo, Elizabeth Bagaya, Annie Tricia Tamale, Elizabeth Nakayiza Kigula, Bronnie Divine Kusiima, Sheilah Kababoopi Abwooli, Sibella Raphaela Nsiimire, Angel Akullo, Beatrice Aol, Luky Uwimbabazi ndetse na Oliver Nakakande.

Umukuru muri aba bakobwa ni Uwimbabazi Lucky ufite imyaka 26 y’amavuko.



Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko akenshi bakoresha ubwiza n’ubuto bwabo mu kwiyandarika.Byakabaye byiza babukoresheje mu kumvira Imana.Muli Umubwiriza 12:1,hasaba abantu bakiri bato "gushaka Imana".
    Abajene nabonye babikora gusa,ni abahamya ba yehova.Bose bajya mu nzira bakabwiriza abantu ijambo ry’Imana kandi ku buntu.No mu nsengero zabo nta cyacumi bajya basaba.Tujye twibuka ko twese dusaza kandi tugapfa.Abumvira Imana kandi ntibibere mu byisi gusa,Izabazura ku munsi w’imperuka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa