Mukamusoni Aline Amike usanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga ukorera muri Ghana aho abikomatanya no kwandika imivugo aniga n’undi mukobwa witwa Dushime Marlène bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza rikorerwa kuri internet rihuza abakobwa bo muri Afurika.
Mukamusoni Aline Amike ahatanye mu irushanwa ry’ubwiza
Most Beauty Queen in Africa ni irushanwa ritegurwa n’abantu bo muri Nigeria. Rihuriyemo abakobwa 30 barimo n’Abanyarwandakazi babiri.
Ni irushanwa rifite umwihariko kuko abahatana ntaho bahurira, ahubwo ibizamini bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’uwatsinze agatangazwa ku mbuga nkoranyambaga nta birori bibaye.
Mukasoni asanzwe ari umunyamideli ubikomatanya no kuvuga imivugo
Mukamusoni Aline Amike uri mu bahatanaye afite imyaka 18 y’amavuko, yakuriye mu Rwanda mu kigo kirera imfubyi kizwi nka SOS. Mu mashuri yisumbuye yize muri New Vison, New Life Christian Academy ndetse na Maranyundo Girls School. Amaze imyaka ine atangiye gukora ibijyanye no kumurika imideli ariko imyaka ibiri ishize abikora nk’umwuga anabikomatanya no kwandika imivugo.
Dushime we ntabwo azwi cyane gusa mu 2018 yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa ntibyamuhira kuko atarenze umutaru.
Dushime Marlène ari mu bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza aho ahagarariye u Rwanda
Abakobwa bahatana batorwa mu byiciro mu bitandukanye nk’icy’uwahize abandi mu bijyanye n’ubukerarugendo, uwahize abandi mu myitwarire, uwatowe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamideli wahize abandi.
Dushime Marlène mu 2018 yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa ntiyahirwa kuko atarenze umutaru
Muri 30 bamaze gutoranywa hazavanwamo 10 bazajya mu cyiciro cya nyuma ari nacyo kizavamo abazahabwa ibihembo.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter
Bambaye ubusa