addresiya
startimes

Reba uburanga bwa Isimbi ugiye kurongorwa n’umunyamakuru w’imyidagaduro Mike Karangwa[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 February 2019 Yasuwe: 7518

Mike Karangwa agiye kurushinga n’umukobwa witwa Isimbi Roselyne bakundanye kuva mu bukumi bwe.



Umunyamakuru w’imyidagaduro ndetse akaba yarabaye n’umwe mu bagize akanama nyempuramaka muri Miss Rwanda Mike Karangwa agiye kurushingana n’umukobwa bamaze igihe kinini bakundana.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 6 Gashyantare 2019 ,nibwo Isimbi uzashyingiranwa na Mike Karangwa yakorewe ibirori bizwi nka Bridal shower’. Ubusanzwe bikorerwa umukobwa ugiye gukora ubukwe ,aho aba arimo gusezera ku bukumi bwe yitegura gushinga urugo rwe.

Urukundo rwa Mike Karangwa n’umukobwa bakundanye kuva mu bukumi bwe ntirwigeze rumenyekana aho ku ikubitiro byamenyekanye mu gihe uyu musore yashyiraga hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe ari naho abantu bahereyeho bamenya byeruye umukobwa bakundana.

Mu bintu aherutse gutangaza avuga ko yakundiye uyu mukobwa harimo nko kuba akunda gusenga ndetse anubaha unacisha make.

Biteganyijwe ko Taliki ya 23 Gashyantare 2019. Hazaba ibirori byo gusezerana imbere y’Imana muri Eglise Vivante ku Kimihurura n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe bizabera muri Camp Kigali (Akagera Hall).

Twakwibutsa ko Mike Karangwa yamenyekanye akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Isango Star na Tv10. Yanabaye umukemurampaka igihe kinini muri Miss Rwanda ndetse mu bihe bye bya mbere mu itangazamakuru yakanyujijeho nk’umuhanzi. Benshi bamwibukira kuri Radio Salus mu biganiro nka Salus Relax na ‘Sunday Night’ gica ku Isango Star yubakiyemo izina ndetse na Ten Tonight yakoraga kuri Tv10.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatera

    Urugo ruhire Isimbi na Karangwa.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

    February 2019

Inzindi nkuru

Umukobwa witwa Suzy wamenyekanye cyane akanabaho ubuzima bwiza muri za...

Suzy Perez ni umwe mubakobwa bari babayeho neza kuva mu mwaka wa 2000,...
3 June 2020 Yasuwe: 5799 0

Beyonce yavuze amagambo kuri George Floyd yateye benshi ikiniga anasaba...

Amazina akomeye ya muzika arimo kuvuga agahinda nyuma y’urupfu rwa George...
3 June 2020 Yasuwe: 2522 0

Tanasha bamuhatiye gusobanura umubano we n’umunyamakuru Jamal[AMAFOTO]

Umuhanzi Tanasha Donna ku nshuro ya mbere yatangaje amakuru arambuye ku...
3 June 2020 Yasuwe: 1862 0

Miss Rwanda Nishimwe agiye guhindura uburyo umushinga we wo guhangana no...

Ku wa 22 Gashyantare 2020 Nishimwe Naomie yatsindiye ikamba rya Miss...
3 June 2020 Yasuwe: 512 0

Tanasha uherutse gushinja Diamond ivanguraruhu yagaragaje uburyo...

Ibitangazamakuru byo muri Tanzanie biheruka kuvuga ko Tanasha Donna mu...
3 June 2020 Yasuwe: 1166 0

Umuraperi wo muri Kenya ’Khaligraph Jones’ yerekanye inzu n’imodoka yaguze...

Umuraperi Khaligraph Jones wo muri Kenya yavuzweho amagambo y’uko ari...
2 June 2020 Yasuwe: 3224 1