skol
fortebet

Reba uburanga bwa Uwase Sangwa ugiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Amarushanwa ya Miss University akunze kubera mu gihugu cya Nigeria, aho hatoranwa abakobwa bagera kuri 50 muri Afurika yose bagahurira mu marushanwa y’ubwiza. Ubu Uwase Sangwa Odylle wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019 ari mu bakobwa 50 bagiye guhurira mu irushanwa rya Miss University Africa 2019.

Sponsored Ad

Uwase Sangwa Odylle yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019 aho yari yambaye nimero 16.

Mu migambi ye muri Miss Rwanda yari afite umushinga wo gufasha abana b’imfubyi n’abo ku muhanda ndetse no guteza imbere gahunda ya tubarere mu miryango.

Umwaka ushize Umunyana Shanitah ni we waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa ariko ntiyabashije kwegukana ikamba, icyo gihe Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique yeretse bagenzi be igihandure.

Nubwo Umunyana yeretswe igihandure, yabashije kuza mu bakobwa icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bagatoranywamo uhiga abandi.

Ibitekerezo

  • UBWIZA n’Ubuto ni kimwe mu bintu bidushimisha Imana yaduhaye.Ikibazo nuko millions and millions z’abakobwa n’abagore beza babukoresha mu kwiyandarika kandi Imana ibitubuza.Ahubwo igasaba abantu bakiri bato "gushaka Imana" nkuko Umubwiriza 12:1 havuga.Bible ivuga ko UBWIZA n’Ubuto ari ubusa.Bisobanura ko tubumarana igihe gito,tugasaza ntihagire uwongera kutureba,hanyuma tugapfa.Iyo tutashatse Imana tukiriho,igihano Imana iduha ni ukubura ubuzima bw’iteka kandi ntituzazuke ku munsi wa nyuma.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma ntuzabeho iteka.Ni ukutagira ubwenge bwuzuye (wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa