skol
fortebet

Reba uburyo Arthur n’umunyarwenya wo muri Uganda bibasiwe bikomeye kubera urwenya bateye kuri Mwiseneza Josiane[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 6 Mutarama 2019 muri Radisson Blu habereye igitaramo cy’urwenya cyateguwe n’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur, Alex Muhangi umwe rukumbi wagaragaye ku rubyiniro rwa Arthur yateye urwenya kuri Mwiseneza Josiane uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda kuri ubu biri kwitirirwa Arthur.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Arthur Nation isanzwe itegura ibitaramo bya Arthur muri rusange,Ku rubyiniro uretse Umunyarwenya Alex Muhangi nta wundi munyarwenya wigeze ukandagira kurubyiniro cyari igitaramo cyahariwe Arthur wasekeje abantu mu gihe kingana n’isaha imwe n’iminota 34 atarava ku rubyiniro.

Mbere y’uko Arthur agera aho aterera urwenya, Muhangi yabanje kunyuzaho urwenya umwanya muto, cyane cyane yibanda ku Rwanda.

Yavuze ku mukobwa uri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ukomeje kuvugisha benshi, yemeza ko ubu ikigezweho ari ukureba ubwiza bw’imbere kuruta ubw’inyuma.

Ati “Mugiye kuba nka Uganda, twebwe iwacu twaretse kureba ku bakobwa beza ku isura, ubu tureba ubwiza bw’imbere mu mutima. Na Josiane ni mwiza ku mutima.”

Muhangi kandi si Mwiseneza yagarutseho gusa kuko n’abahanzi b’abanyarwanda yabagarutseho mu buryo butandukanye.

Muri iyi minsi ikiri kuvugwa cyane ni irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2019 cyane cyane umukobwa Mwiseneza Josiane abamukurikirana hafi bagenda bareba akantu ako ariko kose gashobora kumuca intege.

Umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane The Cat Vevo umaze kumenyerwa mu kwibasira abantu batandukanye ni we wahise atangiza inkubiri yo kwibasira Arthur azira ko yateye urwenya kuri Mwiseneza Josiane.

Aho yagira ati”Kwandika urwenya ku bantu si icyaha ariko kwibanda ku buryo umuntu agaragara bigaragaza icyo umutekerezaho mu mutwe wawe, reka rero tukugire inama ubutaha uzandike urwenya rwanyarwo cyangwa niba bikunaniye utubwire dushake abakurusha nawe bakwibasire tuzaba tureba”.

Arthur bisa nkaho wababajwe cyane no kwitirirwa urwenya rw’abandi nawe yahise amusubiza mu buryo bukakaye,Yagize ati” Ntago narinziko umuntu yakwanga akakwifuriza inabi abitewe n’amagambo abwiwe, ni ukuri ndatunguwe usomye ibi bintu wagira ngo Arthur ni umwanzi w’igihugu w’igihugu igisekeje ni uko uwabikoze ari gushaka amafaranga ku mbuga nkoranyambaga wowe wibasiye umuntu utazi uramuke”.

Mwiseneza Josiane akomeje kuvugisha abatari bake kubera byinshi bimwandiwaho ndetse n’uburyo ashyigikiwe n’abanyarwanda batari bake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa