skol
fortebet

Reba umukinnyikazi wa Filime wo muri Nigeria wavuze ko imiterere idasanzwe y’ikibuno cye ituma benshi mu bagabo bakunda Filime akina[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa Filime mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Pat Agwu yatangaje ko imiterere y’ikibuno cye ituma benshi mu bagabo bakunda filime akina.

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime Pat Agwu kuri ubu uri mu bakomeye mu gihugu cya Nigeria yongeye kwibasira imbuga nkoranyambaga n’amafoto agaragaza ikibuno cye avuga ko aricyo kimugize uwo ariwe kugera ubu.

Mu magambo yashyize hanze ataka uburanga bwe yavuze ko umwanya munini awumara ashaka icyatuma agaragara neza ndetse ahishura ko niyo agira kugura imyenda yibanda ku igaragaza umwimerere w’ikibuno cye bityo ngo akomeza yigarurire imitima ya benshi kubera ubwiza bwe.

Yaboneyeho kugira inama abakobwa ko aho kugirango akundane n’umusore uzamwishyurira amafaranga y’ubukode ahubwo ko yakundana na nyiri nzu kugirango ibibazo by’ubukode biveho.

Mu nteruro y’amagambo menshi yashyize hanze yagize ati “ Mwese muzi icyo ncuruza ni umubyimba wajye [..] ndabizi neza agabo benshi bajya bagwa mu bishuko kubera ikibuno cyanjye gusa nanjye sinjye nuko nisanze [..]reka ngire inama abakobwa bagenzi banjye batazi gukoresha imitungo Imana yabahaye ko ari abapfayongo [..] ese aho kugirango usabirize niwakora icyo ushoboye gusa ukirinda gusabiriza ? njyewe amasaha menshi nyamara nisukura kugirango abagabo bampozeho amaso ahubwo wowe uhora igihe cyose wumva ushaka gusenya ingo zabandi mwitonde.”

Yasoje asaba abakobwa bagenzi be kwitinyuka bakareka gusabiririza ahubwo bagashaka icyo bakora ndetse bakagerageza kwiyitaho mu bushobozi bwabo bityo kugirango birinde gusuzugurwa na buri umwe wese.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa