addresiya
startimes

Reba umunyamidelikazi w’uburanga washyize mu cyamunara ubusugi bwe ashakamo akayabo bituma ibyamamare muri politiki,abacuruzi,abakinnyi b’umupira n’abandi bamushetera[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 23 February 2019 Yasuwe: 4678

Burya ku isi abantu abaratandukanye mu myumvire kandi benshi bashakira ubukire mu nzira zigoranye, Umunyamideli witwa Mahbuba Mammadzada w’imyaka 23 ukomoka muri Azerbaijan, yashyize mu cyamunara ubusugi bwe yifuzamo miliyoni 2 z’amapawundi,bituma ibyamamare muri politiki,abacuruzi,abakinnyi b’umupira n’abandi bantu batandukanye bahatanira bikomeye kuri iyi mari ye.



Mu cyamunara gikomeye cyatangiriye ku rubuga rwa internet rwitwa Cinderella Escorts,uyu mukobwa yavuze ko akiri isugi ndetse yifuza kugurisha ubusugi bwe kuri buri wese witeguye kumuha akayabo ka miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Benshi mu bagabo batandukanye bashituwe n’ubwiza budasanzwe bw’uyu mukobwa niko gutangira gupiganwa ndetse kugeza ubu amafaranga akomeje kwisuka.

Mahbuba yavuze ko yifuza kugurisha ubusugi bwe kugira ngo ashimishe nyina,amugurire inzu,amutembereze hirya no hino ku isi,ndetse amugurira ibintu by’agaciro akunda.

Yagize ati “Ndashaka kugurisha ubusugi bwanjye kuri Cinderella Escort kugira ngo nshimishe mama.Ndashaka kwigurira inzu na mama,tugire isi yacu,dutembere hirya no hino ku isi.Ndashaka kujya gutura muri USA kugira ngo nkomeze akazi kanjye ko kumurika imideli nkoranya n’ibigo bikomeye.

Amakuru ashimangirako uyu mukobwa afite icyangombwa yakuye kwa muganga kigaragaza ko akiri isugi ndetse yacyeretse abifuza kugurira ubusugi bwe kuri mudasobwa.

Urubuga rwa Cinderella Escorts rwatangaje ko icyamunara cyarangiye ndetse uyu mukobwa yatsindiwe n’umunyapoliti ukomeye wo mu mujyi wa Tokyo,atsinze umunyamategeko w’Umwongereza n’umukinnyi wa ruhago wo muri Bayern Munich.

Uyu munya Politiki watsindiye ubusugi bw’uyu mukobwa,yategetswe kuba yishyuye 10% by’amafaranga yatanze kugira ngo yerekane ko atari gukina mbere yo kujya gukodesha icyumba cya hoteli bazakoreramo imibonano mpuzabitsina mu Budage bwemera ubucuruzi bw’ibitsina ku mugaragaro.

Nyuma yo kugurisha ubusugi bwe,Mahbuba yatangaje ko yifuza umu sugar daddy babana akajya amuhemba ibihumbi 26 by’amapawundi ku kwezi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impamvu Yemi Alade yavuze ko akunda abasore yamenyekanye

Ku wa 27 Gicurasi 2017 umuririmbyikazi wo muri Nigeria uzwi nka Yemi Alade...
30 May 2020 Yasuwe: 386 0

Uwigize umwamikazi wa Ghana yasobanuye uko abakobwa basambana n’Imbwa i...

Niba uri gushakisha urwitwazo rwo kugira no kubana n’inshuti yuzuye ubwoya,...
29 May 2020 Yasuwe: 3255 0

Yanga yatangaje filimi yakunze mu gihe cyose yamaze mu gusobanura...

Umugabo witwa Nkusi Thomas wamamaye mu gusobanura filimi nka...
29 May 2020 Yasuwe: 2845 0

Anne Kansiime yasabwe n’abafana be kugira ikinyabupfura

Nyuma y’aho icyamamarekazi mu gusetsa muri Africa y’Uburasirazuba Anne...
29 May 2020 Yasuwe: 2537 1

Umunyabigwi muri Filimi ku isi yapfuye

Guy Bedos wamamaye mu gukina filime no kuzandika ndetse no gutera urwenya...
29 May 2020 Yasuwe: 928 0

Habayeho imiserero hagati ya Burna Boy na Davido na nubu yanze kurangira...

Umuhanzi Wizkid yerekanye uruhande abogamiyeho hagati ya Davido na Burna...
29 May 2020 Yasuwe: 920 0