Rema wari umugore wa Eddy Kenzo akamutwarwa n’umuganga wamuvuraga yavuze ikintu kimubabaza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 24 October 2019 Yasuwe: 5380

Rema Namakula wahoze ari umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo bakaba banaherutse gutandukana akishakira undi mugabo,yavuze ko mu buzima bwe ababazwa cyane no kuba atararangije amashuri nk’uko bagenzi be babyifuzaga.



Uyu muhanzikazi kandi yanavuze ko ubu ari gutekereza ku mushinga wo gusubukura amasomo yacikirije akabona impamyabumenyi ya kaminuza kuko kuba atayifite nk’abandi bimutera kwicuza.

Ibi yabigarutseho mu birori ubwo uwigeze kureberera inyungu ze mu muziki (manager) Solo Kayemba, yishimiraga impamyabumenyi ye nk’usoje kaminuza.

Avuga ko atewe ishyari no kubona yasoje kaminuza kandi umwaka ushize yaramwemereye ubufasha nk’ureberera inyungu ze ngo asubire kwiga akamugira inama ariko ntabihe agaciro.

Ati”Igihe nari kumwe na Kayemba, yangiriye inama yo gusubira mu ishuri ariko njye sinigeze mbiha agaciro”. Akomeza avuga ko ubu agiye gutekereza ku mushinga wo gusubira kwiga n’ubwo yumva bisa n’ibigoye kwicarana n’abantu benshi mu ishuri gusa avuga ko agomba kubikora mu gihe kitari kirekire.

Rema yavuye mu ishuri kubera gutwita umukobwa we w’imfura muri 2014 icyo gihe yigaga muri kaminuza yitwa “Kyambogo University”. Iki cyifuzo yagize agishyize mu bikorwa, bishobora kubera benshi icyitegererezo cyane abamufata nk’ikitegererezo cyabo.

Rema wahoze akundana na Eddy Kenzo ubu bamaze gutandukanaahita arushinga n’undi mugabo witwa Hamza Ssebunya wo muri Uganda.

Muri 2016 ni we wahagarariye Uganda mu cyiciro cya kane cya Coke Studio Africa yahuriyeyo n’abandi bahanzi bakomeye kuri uyu mugabane wa Africa nka 2Baba, Yemi Alade, n’icyamamare ku isi mu njyana ya R&B, Trey Songz. Iwabo agezweho mu ndirimbo “Gutujja” yakoranye n’itsinda B2C.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wacuruzaga imiti yatunguranye yegukana ikamba rya Miss...

Umukobwa ucuruza imiti ukomoka mu gihugu cya Tailand w’imyaka 25 yambitswe...
13 November 2019 Yasuwe: 1471 0

Ufatwa nka Mama wa Rema yahishuye impamvu uyu mugore yataye Eddy Kenzo...

Hashize igihe gito Rehema Namakula uzwi nka Rema asize uwari umugabo we...
12 November 2019 Yasuwe: 5251 0

Weasel umugabo wa Teta Sandra yakubitiwe mu kabari nk’iz’akabwana ajyanwa kwa...

Weasel yakubtiwe mu kabari kazwi cyane mu gace ka Bunga aho yari yagiye ari...
12 November 2019 Yasuwe: 3561 0

Reba abanyamidelikazi bafite uruhu rudasanzwe rutangaza abantu[AMAFOTO]

Birazwi ko buri muntu wese aba afite uruhande rwiza cyangwa ibimuranga ku...
12 November 2019 Yasuwe: 3786 0

Ali Kiba yabwiye amagambo mva mutima umugore we batandukanye nta gihe...

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania,Ali Kiba yandikiye ubutumwa...
12 November 2019 Yasuwe: 3748 0

Sheebah Karungi yizihije isabukuru ye y’amavuko mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Umugandekazi Sheebah Karungi, arikwizihiza isabukuru y’Imyaka 30 amaze...
11 November 2019 Yasuwe: 5034 0