skol
fortebet

Remy Ma yashotoye bikabije Nick Minaj ubwo yari mu gitaramo cyahuje ibyamamare bitandukanye(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

. Nicki Minaj yongeye kwibasirwa na Remy Ma . Amatiku ya Remy Ma ashobora gutuma Nicki Minaj yigaragaza
Nyuma y’igihe kigera ku mezi ane bigaragaye ko umuraperikazi Remy Ma afitanye amakimbirane no gushotorana na Nicki Minaj, kuri iyi nshuro uyu Remy Ma yongeye gushotora Minaj akoresha amagambo asa nk’amwandagaza ubwo yari mu gitaramo cyari cyahuriyemo ibyamamare bitandukanye nka Chris Brown n’abandi. Reminisce Mackie wamenyekanye ku izina rya Remy Ma aririmba mu njyana ya Rap ahuriyeho na (...)

Sponsored Ad

. Nicki Minaj yongeye kwibasirwa na Remy Ma
. Amatiku ya Remy Ma ashobora gutuma Nicki Minaj yigaragaza

Nyuma y’igihe kigera ku mezi ane bigaragaye ko umuraperikazi Remy Ma afitanye amakimbirane no gushotorana na Nicki Minaj, kuri iyi nshuro uyu Remy Ma yongeye gushotora Minaj akoresha amagambo asa nk’amwandagaza ubwo yari mu gitaramo cyari cyahuriyemo ibyamamare bitandukanye nka Chris Brown n’abandi.

Reminisce Mackie wamenyekanye ku izina rya Remy Ma aririmba mu njyana ya Rap ahuriyeho na Nicki Minaj, akaba kandi abarizwa mu itsinda rya Fat Joe ry’abaraperi babifitemo impano ikomeye cyane. Uyu muraperikazi yamenyekanye mu ndirimbo nka Money showers, All the way up n’izindi zitandukanye.

Mu mezi yashize rero ni bwo Remy Ma yavuzwe cyane mu makimbirane yagiranye na Nicki Minaj ndetse bakagera n’aho babishyira no mu bihangano byabo, aho bakoreshagamo amagambo abavugaho kandi mabi. N’ubwo byari bimaze iminsi bisa nk’ibyarangiye rero kuri iyi nshuro Remy Ma yongeye gukoza agati mu nozi yibasira bikomeye umuhanzikazi Nicki Minaj aho yari ari mu gitaramo cyiswe The Hot’97 Summer Jam, cyabaye taliki ya 11 Kamena 2017 muri MetLife Stadium.

Iyi nkuru dukesha Dailymail, ivugako abinyujije mu ndirimbo yise "Sheter" Remy Ma yagerageje gusebya no kwandarika Nicki Minaj, ubwo yayiririmbaga yashyize ifoto ya Minaj kuri screen (insakazamashusho) nini yari ku gikuta amubwirako atamurusha izina rikomeye mu ruhando rw’amahanga.

Muri iki gitaramo Remy Ma, yagerageje kuzanamo abahanzi bakizamuka hariya muri US barimo nka: Queen Latifah, Lil’ Kim, the Lady of Rage, Monie Love, MC Lyte, Young M.A, na Cardi B. Naho ku rundi ruhande, twavuga nk’ibyamamare bikomeye byari byitabiriye iki gitaramo birimo Chris Brown, Fat Joe, meek Mill,Designer ndetse n’abandi benshi batandukanye.

Kuri ubu rero Nicki Minaj ntacyo aratangaza ku byamuvuzweho mu ruhando rw’ibyamamare bagenzi be, gusa na bwo nk’uko tumuzi ntashobora gutuza nk’uko twabibonye mu mezi yatambutse. Ubu isi yose twiteze icyo araza kuza azanye nk’inyishyu kuri uyu mugenzi we.

REBA HASI VIDEO AHO JAY POLLY ASOBANURA IMBERE Y’IMBAGA Y’INTORE Z’ABAHANZI ICYATUMYE VIDEO YA "TOO MUCH" INJYA HANZE:

Ibitekerezo

  • Ngo uagerageje kuzanamo abahanzi bakizamuka????? Nka Queen Latifa Lil Kim .... Bakizamuka nkeka ikaramu yagucitse check twice before publishing an kind of articles

    NGO ABANZI BAKIZAMUKA????BIRAGARAGARA KO UTAZI IBYO WANDIKA MUVANDI ! HAHAHAHHA QUEEN LATIFAH, LIL KIM , MC LYTE,LADY OF RAGE,ABA BOSE BABAYE ABASTAR REMY MA NA NICKY MINAJ AHARI BATARANAFATA MICRO KUKO ABENSHI MURI ABO WAVUZE BATAKINARAPA! AHUBWO YATUMIYE ABAHANZI BABAFUNGURIYE IMIRYANGO MURI HIP HOP YIGITSINA GORE NI BAZAMANI SANA UZIKO BARAPAGA TUPAC AKIRIHO! KOSORA KOSORA

    NGO ABANZI BAKIZAMUKA????BIRAGARAGARA KO UTAZI IBYO WANDIKA MUVANDI ! HAHAHAHHA QUEEN LATIFAH, LIL KIM , MC LYTE,LADY OF RAGE,ABA BOSE BABAYE ABASTAR REMY MA NA NICKY MINAJ AHARI BATARANAFATA MICRO KUKO ABENSHI MURI ABO WAVUZE BATAKINARAPA! AHUBWO YATUMIYE ABAHANZI BABAFUNGURIYE IMIRYANGO MURI HIP HOP YIGITSINA GORE NI BAZAMANI SANA UZIKO BARAPAGA TUPAC AKIRIHO! KOSORA KOSORA

    Ark uyu munyamakuru bigaragara ko wandika ibyo utazi wallah! Ngo abahanzi bakizamuka? Uzi Queen B cg Queen Latifah? Gusa bigaragarako abanyamakuru bacu mu rda muza mukazi muvuye za Gatsibo? Right?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa