skol
fortebet

Rich Mavoko yavuze ko yahitamo gusabiriza yambaye ubushwambagara aho gusaba imbabazi Diamond Platnumz

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania witwa Rich Mavoko yahakanye amakuru yavugaga ko aherutse kujya gupfukama hasi yinginga Bosi wa Wasafi Classic Baby (WCB) ko yamubabarira akamusubiza muri iyi label yahoze akoreramo umuziki.

Sponsored Ad

Rich Mavoko yavuze koi bi bihuha byamubabaje ndetse ngo aho kugira ngo asabe imbabazi Diamond Platnumz boss wa Wasafi yahitamo kwambara ubushwambagara akajya mu muhanda gusabiriza.

Rich Mavoko yabwiye Clouds Fm mu rurimi rw’igiswayile ko ibinyoma by’uko yigeze gusaba imbabazi Diamond kugira ngo asubire muri WASAFI,byahimbwe n’abo ku ruhande rwe bifuzaga kumusebya ndetse atakora ikintu nk’icyo ko aho kugira ngo asabe imbabazi Diamond yahitamo kujya ku muhanda agasabiriza yambaye ubushwambagara.

Mavoko yatandukanye na WASAFI mu mwaka wa 2018 nyuma y’imyaka 2 bari bamaze bakorana ndetse hari amakuru avuga ko yavuyemo ashwanye bikomeye na boss Diamond.

Ibitekerezo

  • nakuraka nyuma musugura nange yovuye mukazi nago nkwenginga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa