skol
fortebet

Rick Ross yakiriwe nk’umwami muri Kenya aherekweza n’imodoka 10 n’indege[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi w’icyamamare ku Isi William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross yageze mu Mujyi wa Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018 aherekejwe n’imodoka 10 ndetse n’indege.

Sponsored Ad


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 28 Mata nibwo umuhanzi Rick Ross waruherekejwe n’ikipe y’abantu bacunga inyungu ze , ndetse na bamwe mu bagize itsinda rimucurangira basesekaye ku kibuga cya Jomo Kenyatta International Airport mu gitaramo azakora kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Mata 2018 kuri Carnivore grounds.

Uyu muhanzi wagaragazaga umunaniro mu kiganiro gito yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko asuhuza abantu ababwira ko bakwitega “igitaramo cy’umuriro, igitaramo kidasanzwe hamwe na Boss”.

Ubwo yavaga ku kibuga cy’indege ya Kenyatta International Airport yaherekejwe n’imodoka 10 zamucungiraga umutekano ndetse n’indege ya kajugujugu yagendaga ireba uko mu kirere byifashe .

Biteganyijwe ko Rick Ross azaririmbana n’umuhanzi Diamond umwe mu bakunzwe muri Afurika y’iburasirazuba ndetse n’abandi bahanzi bo muri Kenya barimo Khaligraph, Camp Mulla, Fena Gitu na Nyashinski.

kwinjira muriki gitaramo ni amashilingi ya Kenya ibihumbi 3000[asaga 26,000frw] mu myanya isanzwe mu gihe abantu baza kwihuriza hamwe ari bane bakagurira itike icya rimwe baza kwishyura Ksh 10,000; abo mu myanya y’icyubahiro bo barishyura Ksh 9,000[akabakakaba ibihumbi 80] ku muntu umwe.

Twakwibutsa ko Rick Ross ari inshuro ya kabiri ageze muri Kenya aho aherukayo mu gitarao yatumiwemo na NRG Radio mu mwaka wa 2012 ,ikindi nuko kino gihugu kimaze kwakira abahazni b’ibyamamare bakomeye barimo Ne-Yo, Wyclef Jean, Jason Derulo, Madonna, Nicole Scherzinger, 50 Cent n’abandi benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa