skol
fortebet

Riderman yagize icyo avuga ku ndirimbo ya Dream Boys bashishuye muri Tanzania

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Riderman avuga ko kuba yararirimbye mu ndirimbo ya Dream Boys biganye iya Beka Flavour wo muri Tanzaniya, nta rubanza umutima we umucira kuko ibyo yaririmbye ari ibyo yihimbiye, ndetse atari azi ko hari indi ndirimbo imeze nk’iyo.

Sponsored Ad

Hashize iminsi micye hirya no hino batunguwe no kumva indirimbo Dream Boys bashyize hanze bise Romeo & Juliet, aho bayifatanyije n’umuraperi Riderman. Nyuma y’igihe gito iyi ndirimbo isohotse, aba bahanzi bokejwe igitutu ku mbuga nkoranyambaga bashinjwaga kuba bariganye indirimbo yitwa Sikinai y’umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya.

Aba basore babanje kwihagararaho ariko nyuma bemera ko bari uduce twumwe bitije mu iri ndirimbo bakadukoresha mu yabo.

Beka Flavour nawe yarabimenye ndetse avuga ko ibyakozwe na Dream Boys ari amakosa, ariko ku rundi ruahnde byamweretse ko indirimbo ze hari urwego rukomeye zagezeho.

Mu kiganiro Riderman yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko umutima we umucira kuko ibyo yaririmbye ari ibyo yihimbiye

Ati “niba ababikoze barabikoze babizi, bikaba nta kintu bibatwaye, ikibi ni uko ari njyewe wari kuba nateruye igitero cyanjye ngo mbe niganye undi muntu, ariko mu gihe igitero cyanjye ari njye wakiyandikiye, nkaba narabikoze neza, njyewe nta rubanza ruri ku mutima wanjye.”

Riderman avuga ko umuco wo kwigana ibihangano by’abandi udakwiye kurangwa mu bahanzi b’abanyarwanda, ariko ko mu gihe byabaye bidakwiye guhinduka urubanza, kuko hari n’ahandi bikorwa kandi bitwa ko bateye imbere.

Yagize ati “ntabwo bikwiye yenda, ariko niba byakozwe ntabwo bikwiye gufatwa nk’ikintu gikomeye, kuko n’abafaransa abarabikora, bajya bafata indirimbo z’Abanyamerika bakazisubiramo cyangwa se n’Abafaransa bagasubiramo izabo, cyangwa se abanyamerika bagasubiramo iza bagenzi babo, ni ibintu bisanzwe bibaho, ariko mu Rwanda bahita babifata nk’aho ari ikintu kidasanzwe.”

Riderman avuga ko icy’ingenzi ari ubutumwa bwiza buba buri mu ndirimbo, bushimisha abafana ku ruta izindi mpaka ziwushamikiraho.

Ibitekerezo

  • Bibaho gushishura ariko ntibizongere kumuco wacu ntibikwiye pee gusa dream boyz never give up please

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa