Riderman yavuze uburyo Asinah bahoze bakundana agerageza kumusenyera urugo[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 September 2019 Yasuwe: 5524

Umuhanzi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman mu muziki, yavuze ko ibiganiro Asinah bahoze bakundana atambutsa mu bitangazamakuru no ku mbugankoranyambaga, biba bikubiyemo ubutumwa bugamije kumusenyera urugo.

Mu biganiro bitandukanye binyuzwa ku mbugankoranyambaga nka You Tube, Asinah akunze kugarukwaho mu biganiro binyuranye atanga cyangwa se mu binyamakuru bimwe na bimwe, ibintu bidashimisha Riderman habe na gato.

Mu kiganiro Amahumbezi cyatambutse kuri Radio Rwanda, Riderman yatangaje ko akenshi iyo abonye ibintu yanditsweho ahita abisobanurira umugore we, mu gucubya ubukari bishobora kumutera.

Ati “Sinjya ndindira ko arakara cyangwa se abimenya, iyo mbibonye ndi mu rugo cyangwa se ntahari, ndataha nagera mu rugo nkamwegera nkamubwira nti ’nabonye banditse gutya na gutya, ndatekereza ko nawe byakugezeho ariko mu by’ukuri ukuri ni ukunguku.”

Yavuze ko hari umunyamakuru w’inshuti ye yigeze kuganiriza amubaza impamvu akunda kuzamura ibibazo bye na Asinah, ngo amubwira ko abantu bakunda byacitse ku buryo bituma ikiganiro cye kirebwa cyane.

Ati “Rimwe na rimwe rero aho kugira ngo ubigire intambara ujye guhangana n’umuntu, mpitamo kwicecekera nkabireka kuko nizera ko nta nkuru iza gutya ngo irenze icyumweru ikivugwa cyane gutyo,ahubwo iraza igahita.”

Riderman yabajijwe niba adasanga aba bamukoraho ibiganiro bagamije kumucuruza, we avuga ko asanga birenze ibyo.

Riderman yavuze ko abakomeza kuzamura izo nkuru bagamije ubuhemu, kuko hari ibindi bintu byinshi baganiraho kurusha kuzamura inkuru ze na Asinah.

Yakomeje abwira umunyamakuru ati “Uri inshuti yanjye! Hari umunsi nari nagusaba kumpa ikiganiro nta ndirimbo cyangwa igikorwa mfite? Kandi ntekereza ko nta muntu wagahawe uwo mwanya nta gikorwa agiye kuvugaho. Byanze bikunze nawe nk’umunyabwenge ushobora kuvuga uti ’kuki uyu muntu?’”

Abajijwe niba akeka ko Asinah ajya ajya kwisabira ibiganiro ngo bamuvugeho, Riderman yasubije ko atazi uko bigenda, ariko ngo ibitangazwa byose nta n’ukuri kuba kurimo.

Yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashatse, ariko akomoza ku mvugo y’uko “Isi ntabwo igirwa nabi n’abakora ibibi gusa ahubwo igirwa nabi n’ababona ibibi biba bakicecekera,” ashimangira ko abantu badakwiye kubona ibinyoma bivugwa ngo babireke bigende gutyo.

Riderman n’umugore we Agasaro Nadia bakoze ubukwe mu 2015 ndetse bamaze kwibaruka umuhungu wabo w’imfura. Uyu muraperi yakoze ubukwe bitungura benshi bari bazi ko umukunzi we ari Asinah bari bamaze imyaka umunani bakundana. Ibi byabaye inkuru n’ubu zigikomeje gukururana, hagatindwa ku bihe bagiranye hanibazwa icyabatandukanyije.


Riderman n’umugore we babyaranye umwana w’umuhungu


Riderman yakundanye na Asinah imyaka itari mike

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Yyy

    ubundi gukundana ni kimwe no kubana ni ikindi. abantu bose bakundana siko babana kuko guhitamo kubana n’umuntu bigendera ku bintu byinshi naho ubushuti njye numva ari ibisanzwe. nta shyano rero ryaguye kuba batarabanye nta nubwo abantu bakagombye kubitindaho ngo imyaka ishire bakibivuga .

    1 week ago

Inzindi nkuru

Zari Hassan yarakariye abafana be bashyize hanze ifoto y’umukunzi we amaze...

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zarinah Tlale uzwi nka Zari Hassan...
19 September 2019 Yasuwe: 3845 0

Umunyamakurukazi w’ikizungerezi muri Uganda yavuze ku rukundo rwe na Paul...

Uwahoze ari umunyamakuru wa NTV witwa Sheila Nduhukire umaze iminsi aca...
19 September 2019 Yasuwe: 3921 0

Miss Ingabire Habibah agiye kurongorwa

Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 21 y’amavuko wahagarariye u Rwanda...
19 September 2019 Yasuwe: 1867 0

KIGALI:Hagiye kuba igitaramo cy’abambaye imyeru ku nshuro yacyo ya Kabiri...

Igitaramo cy’abambaye imyeru kizwi ku izina rya “Hot white party” kigarutse...
19 September 2019 Yasuwe: 1139 0

Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano yavuze uburyo ibibi bye n’umukunzi we...

Alyn Shengero Sano umuhanzikazi nyarwanda ukomeje kwigarurira imitima...
19 September 2019 Yasuwe: 1515 0

Amashusho ya Kevin Hart ari guca inyuma umugore we asambana n’umunyamidelikazi

Umunyamideli waryamanye na Kevin Hart mu 2017 yasabye indishyi z’akababaro...
19 September 2019 Yasuwe: 1736 0