skol
fortebet

Riderman yongeye kugaragaza urukundo rwinshi ruri hagati ye n’umugore we bitangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Riderman numwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri muzika hano mu Rwanda, uyu muraperi umaze imyaka ine arushinganye na Agasaro Nadia yongeye kugaragaza urukundo rwinshi ruri hagati yabo bitangaza benshi.

Sponsored Ad

Riderman ukunzwe n’abatari bake ntabwo akunze gushyira umuryango we mu itangazamakuru , cyane ko n’umugore we azwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda bitewe nuko yigeze kuba Nyampinga wa Mount Kenya University.

Riderman abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto y’umugore we maze ayiherekesha amagambo agira ati “Maman Rusangiza” n’imitima myinshi.

Akomeza agira ati “Gatima gatuje ntazigera nta, gatako natoye tuzahorana, Kirezi kirenze ntawe nkunganya, uwakumbuza namuhungabanya. Urukundo ndakuba … abazi uko ngukunda babihamya”

Riderman nyuma yo kwandika aya magambo abantu benshi bagiye babigarukaho ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bagaragaza ko bishimiye urugo rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa