skol
fortebet

Rihanna mu munyenga w’urukundo na A$AP[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko umubano wa Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky umeze neza, ibi bije nyuma y’amezi macye ashije bivugwa ko aba bombi baba bakundana. Magingo aya Rihanna cyangwa uyu muraperi ntacyo baratangaza gusa umwe mu bantu bafi yabo yatangaje ko ubu umubano wabo umeze neza cyane.

Sponsored Ad

Hari amakuru avuga ko Rihanna na A$AP Rocky baherutse gutemberana n’inshuti zabo mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje muri imwe muri Hoteli iri mu mugi wa New York.

Umubano wabo watangiye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru cyane nyuma yo gutambukana mu birori bya Fashion Awards byabereye ahazwi nka Royal Albert Hall mu mugi wa London mu Kuboza umwaka ushize wa 2019.

Nyuma yaho nabwo aba bombi baje kugaragara bishimanye mu birori byabereye muri Edition Hotel mu mugi wa New York. Umwe mu bantu ba hafi yaba bombi yabwiye ikinyamakuru People ko ubu umubano wabo umuze neza cyane.

Mu kwezi kwakurikiye Robyn Rihanna uzwi nka Rihanna nk’izina ry’ubuhanzi nabwo yaje kugaragara mu bikorwa byo gufasha uyu muraperi Rakim Mayers uzwi nka A$AP Rocky mu gitaramo cye yise Yams Day Benefit Concert cyabereye mu mugi wa Brooklyn, muri iki gitaramo kandi Rihanna yagaragaye ari kumwe n’umuraperi Drake bahoze bakundana.

Rihanna aherutse gutandukana n’umuherwe w’umunya-Arabia Saudite ariwe Hassan Mohammed Abdul Latif Jameel bakaba baratangiye umubano wabo mu mwaka 2016 nyuma baza gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka 2020.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Us Weekly avuga ko uyu muhanzikazi yatangiye umubano we n’uyu muraperi nyuma yo gutandukana n’uyu muherwe w’umunya-Arabia Saudite.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa