skol
fortebet

Rihanna wari umaze igihe atavugwa yashyize hanze ifoto yavugishije abatari bake[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Rihanna yashyize hanze ifoto agaragaza umwambaro mushya agiye gushyira hanze wambarwa n’abakobwa bakunda kurimba ndetse no koga.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihanna w’ imyaka 31 y’amavuko ni mwe mu bahanzikazi ku isi bakora umuziki bakabihuza n’ibikorwa byo kwamamaza dore ko magingo aya afite uruganda rukora imyambaro itandukanye ndetse n’imirimbo yise Fenty.

Iyi niyo Foto Rihanna yashyize hanze ikavugisha abatari bake

Kuri uyu wa Kane abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto zitandukanye zigaragaza umwe mu mwambaro wambarwa n’abakobwa bagiye koga bambara [Fenty lingerie line] ndetse n’ikote ryera abakobwa bakunda kurimba bambara ku myenda migufi [ Fent Corset].

Rihanna yaboneyeho kubwira abantu bose ko mu gihe cya vuba iyi myenda yose iraba yageze ku isoko , dore ko abantu benshi bongeye gutungurwa n’imyifotoreze ye itari iherutse kumuvugwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa