skol
fortebet

Rihanna yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwiyoroshya agatonda umurongo ku bwiherero rusange

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna ukomoka muri USA,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ibyo aherutse gukora, akanga kujya mu bwiherero bw’abakire ahubwo agatonda umurongo ku bwiherero rusange ruhuriraho rubanda rukenye.

Sponsored Ad

Kuwa 17 Mutarama 2019 nibwo umugore witwa Zara Rahim yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yasangizaga abakunzi be kuri twitter uko iki gikorwa cyagenze.

Yagize ati “ Rihanna yaje mu muhango yagombaga kuvugiramo ijambo yakererewe mu mwaka ushize.Yari yakererewe cyane.

Rih yashakaga kwihagarika, ubwo yahageraga. Namusabye ko yajya mu bwiherero bwihariye bwo hejuru, arabyanga, avuga ko ashaka uburi hafi ye,bwa rusange.Yarategereje, ntiyigeze ashaka kurenga umurongo.Abagore bari aho ntibiyumvishaga ibiri kuba.benshi bavugije induru kubera ibyishimo,birantangaza.

Umugore wasohotse mu bwiherero Rihanna yari gukoresha yarasakuje cyane ndetse atangazwa n’uko Rihanna agiye gukoresha ubwiherero yakoresheje.

Rihanna usanzwe uzwiho gukora udushya azwi mu ndirimbo Rude Boy,Diamond,What’s my name n’izindi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa